Nyanza: Abana bafashije bagenzi babo barwariye mu bitaro

Abana bo mu itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda mu karere ka Nyanza basuye bagenzi babo barwariye mu bitaro bya Nyanza babashyikiriza inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku.

Ibiribwa n’ibikoresho by’isuku byatanzwe nabo bana bikubiyemo amasabune, ubufu bw’igikoma, isukari, umuceli byose hamwe byari bifite agaciro gasaga ibihumbi 75 by’amafaranga y’u Rwanda.

Batanga ibyo bikoresho tariki 17/11/2012 abo bana babanje kunyurizaho indirimbo bagenzi babo babaririmbira babihanganisha mu burwayi butandukanye bafite.

Imiryango abo bana baturukamo niyo yabafashije kubona amafaranga yo gukoresha muri icyo gikorwa cyo gufasha abana bagenzi babo bari mu kigero kimwe nabo bagize ibibazo by’uburwayi bikabaviramo no kujyanwa mu bitaro.

Ababyeyi bafite abana barwariye mu bitaro bya Nyanza bavuze ko bashimishijwe n’igikorwa cyo kuzirikana ko hari bagenzi babo barwaye kandi bakeneye ubufasha.

Abana baririmbira bagenzi babo barwaye.
Abana baririmbira bagenzi babo barwaye.

Ubufasha abo bana bahaye bagenzi babo barwaye bwabereye isomo na bamwe mu bantu bakuru basaba ko igikorwa nk’icyo cyahoraho kandi n’abandi bakakigiraho nk’uko Mukaruhage Vestine umwe mu babyeyi barwarije abana mu bitaro bya Nyanza yabivuze.

Yagize ati: “ Ikintu cyose abana bakoze kibamo imigisha byaba igikorwa cy’ubugiraneza byo bikaba byiza cyane kuko barabikurana maze ukumva nibo babaye abantu bakomeye bitangira abandi mu bihe bikomeye” .

Abana bafashije bagenzi babo bakabasura aho barwariye mu bitaro bya Nyanza bose bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko nk’uko byemejwe n’abantu bakuru bari babaherekeje muri icyo gikorwa.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka