Nyanza: Abakozi ba Zigama CSS bagabiye inka abapfakazi ba Jenoside
Abakozi ba Banki y’abasirikare izwi ku izina rya Zigama Credit Saving Society ( ZIGAMA CSS), tariki 16/06/2012, bagabiye inka eshanu abapfakazi ba Jenoside yakorewe abatusti batuye mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.
Muri uwo murenge abakozi ba ZIGAMA CSS kandi batanzemo n’ibindi bintu byari birimo umuceli, amavuta yo kuteka mu biryo no kwisiga, ibitenge, amasabune n’umunyu kugira ngo ubwo bazaba bamenyereza izo nka bizabe bibafasha mu mibereho yabo.
Capt Murenzi Emmanuel wari uyoboye itsinda ry’abakozi ba Zigama CSS yagize ati: “Hari ubwo bazajya birirwa bahirira inka ubwatsi bagataha bananiwe ubwo bazajya bifashisha bimwe mu biribwa bahawe kugira ngo babone ikibarengera muri icyo gihe”.
Abahawe izo nka bari bazikeneye kuko batigeze borozwa muri gahunda ya Girinka Munyarwanda nk’uko abandi bazihawe; nk’uko Capt Murenzi Emmanuel wari uyoboye itsinda ry’abakozi ba Zigama CSS yabivuze .
Murenzi yavuze ko icyo gikorwa bakoze kijyanye no gufasha abagezweho n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda kandi ngo abasigaye bagomba gushyigikirana kugira ngo ubuzima bukomeze.

Mbuyire Donatha wavuze mu izina rya bagenzi be bagabiwe inka yishimiye cyane izo mpano bahawe. Yasobanuye ko ZIGAMA CSS yabasubije amata ku munwa mu gihe izo bari bafite zigabijwe n’abasahuye imitungo yabo muri Jenoside.
Intumwa y’akarere ka Nyanza, Madamu Mukantagazwa Brigitte, we yavuze ko ku rwego rw’akarere bari bahangayitse cyane bitewe nabo bapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi batari bafite inka kandi bigaragara ko bazibonye zabafasha kugera ku mibereho myiza nk’abandi.
Yabivuze atya: “ Ubu nibwo tugize icyizere ko batakirwaye ubworo kandi bagiye guhinga barusheho kweza kuko babonye ifumbire izajya izikomokaho”
Mukantaganzwa Brigitte asanga izo nka zatanzwe nza ZIGAMA CSS mu karere ka Nyanza zizororoka vuba maze umuco wo korozanya ukagera kuri benshi kuko zatanzwe zibura amezi make ngo zibyare.
Umudugudu wa Birembo mu kagali ka Mpanga mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza ubarizwamo imiryango 124 irimo 13 y’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi n’indi 3 y’imfubyi za Jenoside zirera; nk’uko Kayigambire Theophile umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukingo yabivuze.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Zigama CSS yarakoze kandi izo nka bahawe zizabarumbukire
Mugire amahoro kandi Imana izabasubirize aho bakuye