Nyanza: Abakozi ba Horizon Express bahuguriwe kurushaho kuba abanyamwuga nyabo
Abashoferi n’abakanishi ba sosiyete itwara abagenzi ya Horizon Express mu Rwanda kuri uyu wa 21 Gicurasi 2015 basoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri bari bamaze mu kigo cy’imyuga cya IPRC Kavumu kiri mu Karere ka Nyanza bigishwa uburyo barushaho kuba abanyamwuga nyabo.
Mu bumenyi bahashye muri iki kigo cya IPRC Kavumu ngo harimo bujyanye n’uko abakiriya bafatwa mu rwego rwo kubareshya ngo bazagaruke n’andi masomo arebana n’uko bashobora kwirwanaho mu gihe batwaye abagenzi ariko imodoka ikaza kubatenguha bataragera iyo bajya.

Hatangimana Olivier, umwe mu bashoferi wa Horizon Express, wahawe aya amahugurwa avuga ko yatwaraga imodoka ariko nta bundi bumenyi afite bwo kuba yakwirwanaho imodoka iramutse imupfiriyeho mu nzira.
Agira ati “Nari umushoferi usanzwe ariko ubu niyongereyeho n’akandi karusho ko kuba imodoka yagira ikibazo nkamenya aho kiri nkagishakira igisubizo mu buryo bwihuse kandi habatabayeho gukereza abagenzi ntwaye”.
Senateri Mukakalisa Jeanne d’Arc, wo muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda, yashimye igitekerezo isosiyete ya Horizon Express yagize cyo guhugura abakozi bayo ndetse asaba ko n’andi masosiyete atwara abagenzi mu Rwanda yagera ikirenge mu cy’iyi sosiyete yabimburiye abandi mu guhugura abakozi bayo.

Yagize ati “Bamwe na bamwe mu bashoferi wasangaga bagirana ibibazo bijyanye n’imitwarire idahwitse mu bagenzi batwaye ukabona ko hari ikintu babura mu mwuga ariko aya amahugurwa ni bimwe mu byo akemuye”.
Umuyobozi Mukuru wa Horizon Express, Bwana Gilbert Bihira, yasobanuye ko ayo mahugurwa yari akenewe mu bakozi iyi sosiyete ikoresha kugira ngo barusheho konoza akazi kabo.
Ati “Mu bibazo twifuzaga ko aya mahugurwa yakemura ni uguca impanuka mu mihanda zaturukaga ku bunyamwuga buke ndetse no kutamenya neza uko abakiriya bakirwamo.”
Abashoferi n’abakanishi b’imodoka za Horizon Express bahuguwe ni 128 bize mu mezi ane buri cyiciro gihugurwa mu byumweru bibiri.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
aya mahugurwa akomeze abafashe kunoza akazi kabo ka buri munsi