Nyanza: Abagororwa bakoze Jenoside basabye imbabazi imiryango bahemukiye
Abagororwa 22 kuri 60 basabye guhuzwa n’imiryango biciye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ngo bayisabe imbabazi. Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza tariki 03/07/2013.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukingo, Nkundiye Jean Pierre, yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today ko icyo gikorwa cyarangiye mu masaha y’umugoroba kikaba cyakorewe mu tugari tune kuri dutandatu tugize uwo murenge.
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bwa gereza ya Nyanza ari naho abo bagororwa bari kuza baturutse buteganya gusubukura iyo gahunda mu cyumweru gitaha bitewe n’uko abenshi mu bahemukiwe aricyo gihe bazabasha kubonekera.

Muri iki gikorwa cyabereye mu kagali ka Kiruli hari abagororwa byagaragaraga ko basaba imbabazi mu buryo bwo kwiyererutsa no kurangiza uwo muhango bityo bituma abazisabwaga zitabanyura; nk’uko Jean Pierre Nkundiye umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukingo abihamya.
Iki gikorwa ubwo kizaba cyongeye gusubukurwa mu murenge wa Mukingo ari naho cyahereye ku rwego rw’akarere ka Nyanza tubasezeranyije kuzakibakurikiranira neza.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|