Nyanza: Abagororwa bakoze Jenoside basaba imbabazi bazimishwa no kutavugisha ukuri
Abagororwa bafungiye muri gereza ya Nyanza izwi ku izina rya Mpanga kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 basabye guhuzwa n’imiryango bahemukiye muri Jenoside ngo bayisabe imbabazi bakomeje kuzimishwa no kutavugisha ukuri.
Mu gikorwa cyo guhuza abagororwa bakoze Jenoside n’imiryango yayirokotse ariko ikaba yarayiburiyemo ababo cyabaye tariki 10/07/2013 ku biro by’akagali ka Mpanga mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza, abasaba imbabazi bagiye kure y’ukuri bari babategerejeho bityo abazitanga nabo baba bifashe kuzitanga.

Icyo gikorwa cyatangiye buri mugororwa ajya imbere y’imiryango yarokotse Jenoside akavuga uruhare yayigizemo ari nako asaba imbabazi ariko yagira bimwe mu bibazo abazwa by’aho bagiye bashyira imibiri yabo bagiye bica ugasanga yirinze kugira icyo abivugaho.
Imwe mu nzitizi ikomeye yabaye muri icyo gikorwa n’uko abagororwa bafungiye Jenoside biyemereraga abo bishe ariko babazwa imibiri y’abatarashyingurwa aho bayishyize bo bagahitamo kuruca bakarumira.
Abantu bakurikiranaga icyo gikorwa harimo n’indorerezi z’abanyamahanga bose batewe impungenge n’ubwo buryo bwo gusaba imbabazi bwakoreshejwe n’abagororwa bafungiye muri gereza ya Nyanza.
Bati: “Imbabazi turasanga ntaho zahera zitangwa kuko nta kuntu wakwiyemerera ko wishe umuntu muri Jenoside ariko warangiza ukimana amakuru yaho wamushyize”.

Ikindi kibazo cyabayeho muri uko gusaba imbabazi nuko hari umugororwa waburaga umuntu n’umwe azisaba bitewe n’uko hari aho yabaga yarishe umuryango wose ukawumaraho ukazima ntihagire urokoka.
Murengerantwari Jean Nepo uhagarariye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi i Gatagara mu murenge wa Mukingo ni umwe mu banenze uko abo bagororwa bafungiye Jenoside basabyemo imbabazi imwe mu miryango yashoboye kurokoka.
Yagize ati: “Njye ndabona nta kintu gishyashya abasaba imbabazi barimo kugaragaza nibura umuntu yaheraho avuga ko bafite ukuri”.
Muri ako gace hari icyobo kimaze gucukurwa inshuro zirenze eshatu babura imibiri y’abishwe muri Jenoside kandi abagize uruhare muri Jonoside nibo baba bahabarangiye ariko ntibigire icyo bitanga; nk’uko Murengerantwari abyemeza.

Avuga ko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi basaba abo bagororwa bafunze kugaragaza aho imibiri y’ababo bayishyize kugira ngo bashobore gushyingurwa mu cyubahiro kimwe n’abandi mu nzibutso.
Ati: “Bavugishe ukuri hanyuma basabe imbabazi babikuye ku mutima n’uko natwe tubone aho duhera dutanga imbabazi maze dufatanyirize hamwe twese kwiyubakira igihugu”.
Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Mukingo basabye abagororwa bafungiye Jenoside bagaragazaga ko baje gusaba imbabazi gusubira muri gereza ya Nyanza bakongera kwiga uburyo bwo kuzisaba batiyererutsa cyangwa kuza kurangiza umuhango.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko ko mbona hari abazungu baruta Abanyarwanda biriya birabareba. Afurika rwose ntituzigera twigenga, ni hari bahera badukoraho amaraporo. kuki se gusaba imbabazi bigomba indorerezi. ubundi byagakwiye gukorwa mu muhezo hagati y’impande zombi zifitanye ibibazo ndetse n’ubuyobozi bushinzwe amgereza nk’umuhuza.
Gusaba imbabazi no kuzitanga byagombye gufata igihe kirenze icyo gusaba urukundo no kurutanga(gutereta) bifata. Byagombye kandi sceances zirenze imwe nk’iyi.Abantu bahura bakaganira, bakongera, gutyo gutyo, ku buryo ijambo " Mbabarira" hamwe n’ijambo" Ndakubabariye" biza biturutse mu nguni y’umutima kure cyane. Kandi ayo magambo yombi akimukira " Ndagukunda" hagakomeza urugendo ruba rugeze hagati rwitwa " Urukundo"
Gusaba imbabazi no kuzitanga si umukino abantu bakina ngo batumeho abantu baze kureba.Uburyo iki gikorwa cyagenze byapfiriye mu mitegurire yacyo no kutumva uburemere bwabyo. Mwe muravuga ngo abiciwe bumva bataranyuzwe ku buryo batanga imbabazi, ubabajije na bariya bicanyi bakubwira bati natwe ntitwanyuzwe n’uburyo ugusaba imbabazi kwacu kwakiriwe. Ni ukuvuga ngo ni igikorwa gisaba gutegura no kwitegura ku mpande zombi.
Erega kwiyunga hagati y’uwishe n’uwiciwe si ikintu cyagombye guhubukirwa, cyane cyane ku birebana na genocide.Byagombye kuba urugendo kandi hakabamo un facilitateur ubishoboye nk’abihayimana. Uti kuki? Ibyo bakubwira byose ntabwo bishobora gusubiza ikibazo-shingiro cya genocide:KUKI? KUBERA IKI?KU YIHE MPAMVU.Ntabwo inyota yo kumenya ukuri kuri genocide yashira umunsi umwe gusa. Ni urugendo.