Nyanza: Abagore basanga kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi byarateye intambwe
Bamwe mu bagore bo mu cyaro kimwe n’abari mu nzego zifatirwamo ibyemezo mu karere ka Nyanza, baravuga ko gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi byateye intambwe ishimishije.
Babivuze mu gihe kuri uyu wa mbere tariki 10 Kanama 2015, mu Rwanda hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi mu turere twose tw’igihugu.

Akarere ka Nyanza nka hamwe mu turere tw’igihugu twizijijwemo uyu munsi, bamwe mu bagore bo mu bice bitandukanye byaho bakora imyuga iciriritse kimwe n’abari mu nzego zifatirwamo ibyemezo baravuga ko intambwe imaze guterwa muri iyi gahunda ishinmishije.
Ingabire Emima utuye mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza utunzwe n’umwuga w’ubuhinzi, avuga ko gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi afite icyo ayiziho ndetse akaba yishimira n’intambwe imaze gutera.
Asobanura ubuzima umugore wo mu Rwanda yari abayemo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ubwo abayemo nyuma y’imyaka 21 Jenoside irangiye mu Rwanda, akavuga ko ari byinshi umugore yateyemo imbere.

Yagize ati “Ndabyibuka mbere ya Jenoside nta mugore wafataga ijambo abagabo bahari ariko ubu barayobora inama zirimo n’abagabo kandi bagafatiramo ibyemezo bireba buri wese.”
Akomeza avuga ko kuba umugore ategura umushinga akawushyikiriza Banki nyuma yo kuwigaho ikamuha inguzanyo ari imyumvire imaze gutera imbere igaragaza ko umugore nawe hari byinshi ashoboye ahubwo yagiye yimwa n’amateka igihugu cyanyuzemo.
Uwumuremyi Marie Claire akuriye inama y’Igihugu y’abagore mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko asanga umugore yaragize uruhare mu iterambere ry’igihugu harimo n’iyi gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi.
Avuga ko mu byemezo byose bifatwa hazirikanwa icyo abagore bakeneye ndetse nabo ntibaniganwe ijambo mu kugira uruhare mu bibakorerwa.
Mu Rwanda uyu munsi mpuzamahanga wahariwe kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi wari ufite insanganyamatsiko igira ati “Uruhare rw’abagore mu gushimangira kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi.”
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|