Nyanza: Abagizi ba nabi bamuhinduye intere

Umugabo witwa Ntakirutimana Charles utuye mu mudugudu wa Gatare mu kagali ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yahuye n’abagizi ba nabi mu nzira baramuhondagura bamusiga ari intere barangije bamwambura n’ibye byose yari afite ubwo yari atashye iwe mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 23/3/2012.

Inzego z’umutekano zamubonye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yakubiswe ari inoge yasizwe aryamishijwe n’abo bagizi ba nabi mu gihuru. Yahise ajyanwa mu bitaro bya Nyanza ari intere kandi atabasha kwivugira.

Iyo nkuru mbi uko yakomeje gucicikana yageze ku bavandimwe be n’umugore babanaga n’uko baza bamusanga mu bitaro bya Nyanza aho arwariye.

Mukankundiye Odette, umugore w’uwo mugabo avuga ko mu ijoro ryakeye rishyira tariki 24/03/2012 yaraye akanuye atazi aho umugabo we yaraye.

Yagize ati “Kubera ko akunda kujya mu kabyiniro nakomeje gukeka ko ariho yaraye ariko numvishe ko hari umuntu abagizi ba nabi baraye bahondaguye bakamwambura umutima wavuye mu gitereko nkeka ko yaba ariwe none nsanze ariwe agahinda karanyica”.

Mukankundiye Odette, umugore wa Ntakirutimana
Mukankundiye Odette, umugore wa Ntakirutimana

Mu marira menshi ashoka ku maso ndetse n’induru nyinshi ku munwa we yagiraga ati “umugabo wanjye arapfuye aransize mpfakaye nkiri muto”. Abaganga bari hafi ye bakomezaga gukomakoma bamusaba kwicara agatuza.

Uwo mugore yakomeje agira ati « Nta kabuza udufaranga yari avuye guhembwa nitwo bamuhoye ariko se iyo bayajyana ariko bagasiga ubuzima bwe?”.

Abaganga b’ibitaro bya Nyanza bakomeje gukurikirana ubuzima bw’uwo mugabo batanga icyizere ko atagipfuye ubwo yageze mu maboko yabo.

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza yatangaje ko urugomo rwakorewe uwo mugabo yarumenye kandi ko iperereza ririmo gukorwa kugira ngo hazamenyekane abagize ako gatsiko k’abagizi ba nabi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka