Nyanza: Abacungagereza batangiye amasomo y’uburinzi bwo ku rwego rwo hejuru

Mu rwego rwo guhugurira abacungagereza kuba abanyamwuga mu kazi bakora, kuri uyu wa 01 Ukwakira abakorera mu Ntara y’Amajyepfo batangiye amahugurwa arebana n’amasomo y’uburinzi bwo ku rwego rwo hejuru bateguriwe n’urukiko rwihariwe rwashyiriweho Sierra Leone.

Uko ari 20 baturutse mu magereza atandukanye yo mu Ntara y’amajyepfo batoranyijwe muri bagenzi babo kugira ngo nabo bazahugure abandi mu bijyanye no gukora ubucungagereza bw’umwuga.

Kambayire Appoline umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyanza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage atangiza ayo mahugurwa yasabye abacungagereza bayitabiriye kuzayavanamo ubumenyi bategerejweho n’abayaboherejemo.

Abacungagereza hamwe n'abayobozi bafunguye amahugurwa ku mugaragaro
Abacungagereza hamwe n’abayobozi bafunguye amahugurwa ku mugaragaro

Uyu muyobozi yabwiye abo bacungagereza ko ayo mahugurwa bagiye guhabwa agomba kuzibasigira ubumenyi bwisumbuye kubwo bari basanganwe.

Yagize ati: “Amasomo mugiye guhabwa arebana n’akazi mwari musanzwe mukora ntazace mu gutwi kumwe ngo ahingukire ku kundi cyangwa ngo ababere insigarabyicaro ahubwo azababere ingirakamaro”.

Yabibukije ko iyo umuntu wese akora ibyo azi akenshi aba yifitemo icyizere bityo ngo bikamurinda guhuzagurika mu kazi ashinzwe.

Aha hari mu ishuli ubwo biteguraga gutangira amasomo yabo.
Aha hari mu ishuli ubwo biteguraga gutangira amasomo yabo.

Mbabazi Innocent, umuyobozi wa gereza ya Nyanza, akaba ari nayo ifungiyemo imfungwa za zaturutse mu gihugu cya Sierra Leone kubera ibyaha by’intambara n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu bakoreye muri icyo gihugu.

Yavuze ko abo bacungagereza bahuguwe biturutse ku mikoranire ihamye iri hagati y’ikigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda hamwe n’urukiko rwihariye rwashyiriweho Sierra Leone.

Impuguke zirimo Robert Franks na mugenzi we Foday Ishmail Kamara bombi baturutse mu gihugu cya Sierra Leone bavuga ko bazanwe no guhugura abo bacungagereza ku byerekeranye n’uburyo imfungwa zifatwamo kandi hadahutajwe uburenganzira bwa muntu muri rusange.

Robert Franks umwe muri izo mpuguke zizatanga ayo mahugurwa.
Robert Franks umwe muri izo mpuguke zizatanga ayo mahugurwa.

Kimwe n’abagize icyo bavuga bose izi mpuguke zasabye abo bacungaregerza kuzitwara neza mu gihe cy’ibyumweru bitatu ayo mahugurwa azamara bahabwa amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu birebana no gucunga imfungwa n’abagororwa.

Abacungagereza bitabiriye aya mahugurwa nibo bazajya bitabazwa ahanini mu gukora uburinzi bw’imfungwa zaturutse muri Sierra Leone zifungiye muri gereza ya Nyanza aho zaje kurangiriza ibihano zakatiwe n’urukiko rwihariye rwashyiriweho Sierra Leone.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 1 )

rwose byari bikwiye ahubwo mbona byaratinze ko abacungagereza bahabwa amasomo yo kurinda abagororwa, ibi ni byiza cyane kuko ibibazo byajyaga bigaragara mu magereza ndahamya ko bigiye kurangira neza neza kuko byibura babonye amahugurwa ari hejuru cyane kandi azabafasha mu kazi kabo ka buri munsi, ibi ni ibyo kwishimira kandi buri wese akumva ko bimufitiye akamaro kandi ko kuba ari umunyarwanda ari iby’agaciro gakomeye.

nkunzi yanditse ku itariki ya: 2-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka