Nyanza: 32 baguwe gitumo basenga batambaye udupfukamunwa

Polisi n’ubuyobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Nyanza, ku cyumweru gishize baguye gitumo abantu barenga 30 barimo gusengera ahantu hatemewe, kandi nta n’umwe wari wubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19, cyane ko nta n’umwe wari wambaye agapfukamunwa.

Bafashwe basenga bitemewe batanambaye udupfukamunwa
Bafashwe basenga bitemewe batanambaye udupfukamunwa

Muri abo bafashwe harimo ababwiye ubuyobozi ko badashobora kwambara udupfukamunwa ngo kuko Bibiliya itabyemera.

Ni abantu 32 barimo 26 bo mu Karere ka Nyanza aho bafatiwe, batanu bo muri Ruhango n’undi n’ umwe wo muri Nyamagabe, bose bafashwe basenga mu buryo butemewe mu rugo rwa Nteziryayo utuye mu Mudugudu wa Gihara, mu Kagali ka Kabuga mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza.

Uko ari 32 nta n’umwe wari wambaye agapfukamunwa, habe no gushyira intera ya metero imwe hagati yabo.

Nyuma yo gufatirwa muri icyo cyuho, Ikinyamakuru Umuseke cyanditse iyi nkuru, kiravuga ko Polisi yabajyanye kuri sitasiyo y’umurenge wa Nyagisozi kubaganiriza hamwe n’ubuyobozi, babasobanurira impamvu bagomba kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda Covid-19.

Muri ibyo biganiro hari harimo n’abapasiteri batandatu bo mu itorero ry’Abadivantisite b’Ubumunsi wa Karindwi, abo 32 bakaba ari abayoboke baryo.

Nyuma yo gusobanurirwa ibyiza byo kwambara udupfukamunwa no kubahiriza andi mabwiriza yo kwirinda Covid-19, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwavuze ko 20 bahise bemera kutwambara, abatari badufite baratugura barataha.

Gusa hari abandi batandatu bakomeje kunangira bavuga ko Bibiliya itabemerera kwambara agapfukamunwa no gushyira intera hagati yabo, biba ngombwa ko ubuyobozi bubagumana kugira ngo bakomeze kwigishwa ibirebana n’icyorezo cya Covid-19 n’izindi gahunda za leta zigamije imibereho myiza y’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bakomeze bigishwe gusa ntibyoroshye kuko inyigisho z’ubuhanuzi twazize imyaka myinshi kdi twemera ko ibiri muri bible byose byavuzwe n’Imana ariko sibyo mwifashishe abize tewolojiya bigishe abantu neza kuko baheze mu rungabangabo.

J Baptiste yanditse ku itariki ya: 23-03-2021  →  Musubize

Ibyo uvuga ni ukuri pe, abitwa ko basobanukiwe nabo usanga byarabacanze. Ni ugutegereza impanda ya nyuma ikavuga nta kindi

Dynamo yanditse ku itariki ya: 25-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka