Nyanjye: Abaturage ntibavuga rumwe ku mafaranga y’intego n’inzoga y’abagabo

Abaturage batuye mu murenge wa Nyanjye mu karere ka Ngororero ntibavuga rumwe ku mafaranga bacibwa iyo bagiye kugeza ibibazo byerekeranye n’imanza n’amakimbirane ku bayobozi b’imidugudu kimwe no ku nzoga y’abagabo icibwa uwatsinzwe cyangwa uwahamwe n’amakosa.

Mu kagari ka Nsibo hari abemeza ko gutanga ayo mafaranga y’intego n’inzoga y’abagabo ntacyo bitwaye ariko abandi bakavuga ko bibangamiye abadafite amikoro, kuko ibibazo byabo bitinda kwakirwa.

Intego ni inyito bahaye amafaranga ababurana batanga mbere y’uko baburana nyuma utsinze akayasubizwa naho utsinzwe akayaheraho agura inzoga z’abagabo. Mbere yo gutanga ikibazo, urega abanza gutanga aya mafaranga, naho uregwa nawe akaza ayitwaje igihe aje kwitaba.

Bamwe mu batishimiye iyo gahunda bavuga ko utabashije gutanga ayo mafaranga bimugora kuba umwere mu kubakiza, ndetse abagira uruhare muri icyo gikorwa bakaba babogamira kubifite kugira ngo bahabwe inzoga z’abagabo.

Tuganumukiza Ernest, umuyobozi w’umwe mu midugudu yo mu kagari ka Nsibo yemera ko ayo mafaranga y’intego bayaka abaturage bazanye ibibazo kubera ko bibafasha kugabanya umubare w’abazana ibibazo bidafatika.

Ku birebana n’amafaranga y’inzoga y’abagabo, ngo agenwa hashingiwe ku gaciro k’ikiburanwa. Urugero: iyo ikiburanwa gifite agaciro k’ibihumbi 20, utsinzwe atanga inzoga y’abagabo ihwanye n’amafaranga ibihumbi 2, kandi ngo ibyo nta makosa arimo kuko abaturage babyumvikana ho.

Sebatware Leonce, umukozi ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Nyanjye avuga ko ibyo ubuyobozi butari bubizi bukaba bugiye kubikurikirana, ndetse yemeza ko biramutse bikorwa byaba bibangamiye abaturage kuburyo bishobora no kuba ruswa.

Ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’urwunge rw’amategeko ahana y’u Rwanda igaragaza ko abatanze cyangwa abahawe ikiguzi ku burenganzira umuntu yari afite baba bakoresheje ruswa bityo bagahanwa n’itegeko.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka