Nyange: Ibibazo by’inzu z’abakuwe muri nyakatsi birenze ubuyobozi bw’umurenge
Abahejejwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze bashima ko Leta y’ubumwe yabavanye mu mashyamba, ikabubakira amazu meza ku buryo nta hezwa ndetse n’inenwa rikibakorerwa, cyakora ngo kutagira itaka ryo guhoma birabangamiye umutekano wabo.
Bamwe bavuga ko batuye mu mazu adahomye, adakinze ndetse ntagira amadirishya kubera ko itaka ryo mu karere k’amakoro ritabasha gufasha mu bijyanye no guhoma amazu, bityo bagasaba ubufasha kuko babangamiwe.
Bavuga ko hari ubwo inyamaswa zibatera nijoro zikaba zabangiriza ibyo batunze, cyangwa se abajura bakaba babiba utwabo. Umwe ati: “Imbwa ziza nijoro tukarara dukabukira, ariko ntabwo dukinze, nk’akenda waba wambara ugiye guca incuro umuntu akagira impungenge ngo arasanga bagatwaye”.
Aba baturage kandi ngo bahangayikishijwe no kutagira ibikoni. Ibi bigatuma bacana mu nzu n’ubwo bwose bazi ko byangiza amabati, cyane muri ibi bihe by’imvura nyinshi aho abaturage badashobora gucana hanze.

Mukanyandwi Pelagia, umuyobozi w’umurenge wa Nyange, avuga ko icyo umurenge wamarira aba baturage ari ukubakorera ubuvugizi kuko ari benshi. Bityo ngo hakenewe inkunga kugirango ikibazo cyabo kibone umuti urambye.
Ati: “Dukora uko dushoboye ngo dukemure iki kibazo ariko ubushobozi burenze umurenge, kuko nta budget tugira, ntabwo twabishobora, ariko twagiye dukora ubuvugizi ku nzego zidukuriye kugirango zidufashe gukemura iki kibazo”.
Nyange, shingiro, Musanze na Kinigi ni imirenge ikora ku birunga. Abayituye bakunze guhura n’ikibazo cyo kubaka amazu arambye, bitewe n’uko itaka ryaho ridafata.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nyamara hari abavuzeko ibi bintu byahubukiwe barabizira nonengaho ndebera!