Nyange: Baragirwa inama yo kwirinda gusiragira mu nkiko

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, burasaba abaturage kwirinda gusiragira mu nkiko, ahubwo bakajya bumvikana n’abo bafitanye ibibazo bakabikemura kuko imanza zikenesha.

Abaturage bavuga ko hari isomo bakuye mu gutsindwa kwa mugenzi wabo
Abaturage bavuga ko hari isomo bakuye mu gutsindwa kwa mugenzi wabo

Bivuzwe mu gihe imiryango ibiri iherutse gupfusha abantu banze kwemera amafaranga bagenerwa n’ubwishingizi bwa Kompanyi bakoreraga, ahubwo abagana inkiko bagamije kunguka menshi bakaza gutsindwa bakaba barategetswe ahubwo kwishyura abo bashoye mu nkiko.

Abaturage n’abayobozi bo mu Murenge wa Nyange bemeranywa ko mu gihe habayeho kuburana,, bakwiye kwemera imyanzuro y’inkiko bakarangiza imanza ku neza kuko zikenesha.

Urugero rw’umuryango ugiye kwishyura miliyoni nyuma yo kwanga impozamarira ya miliyoni n’ibihumbi 800frw ukagana inkiko ni uw’uwitwa Macumu François.

Macumu avuga ko barenganye kubera ko batsizwe mu rubanza bashoje rw’umwana wabo wahitanywe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro, nyamara yaranze amafaranga bateganyirizwa n’ubwishingizi na n’ubu bakaba bagitsimbaraye.

Macumu avuga ko ntawigeze amwegera ngo amubwire uko umuryango we uzabona impozamarira, kandi azakomeza kugana inzego zirenganura abaturage nyuma yo gutsindwa agategekwa kwishyura milinoni y’Amafaranga y’u Rwanda.

Agira ati “Umuhungu wanjye yarapfuye, nta mpozamarira baduhaye, tuzakomeza kugana inzego kuko twararenganye. Ntabwo twigeze tumenya ko umwe mu bapfushije abantu muri icyo kirombe yahawe amafaranga”.

Imyumvire ya Macumu inasa n’iy’umukecuru we kuko nawe yemeza ko bagombaga kwishyurwa amafaranga bifuza, mu gihe nyamara abandi baturage basanga kuburana no kwishora mu nkiko ari ukwigerekaho umusaraba uremereye.

Macumu avuga ko azakomeza kugana inzego
Macumu avuga ko azakomeza kugana inzego

Mukangango Esperence avuga ko nyuma yo kubona ko imiryango yabuze ababo ikagana inkiko yirengagije ko ikirombe bakoragamo gifite ubwishingizi, bigaragaza gushaka inyungu nyinshi hirengagijwe ukuri.

Agira ati “Njyewe numva bariya babuze ababo bakwegera uwabunganiraga mu rukiko akabahuza n’uwabatsinze bakumvikana uko bagenerwa ibyo bari banze, bitaba ibyo dore bagiye kugerekaho no kwishyura kubera kwinangira no gukururana”.

Yongeraho ati “Kuburana birakenesha kuko iyo wagiye mu manza ntuba wagiye gukora, urasohora ntiwinjiza. Ni byiza ko abantu bumva ibyemezo by’inkiko bitaragera kure kuko ubu bagiye kwishyura kandi baranze ubwishyu bari bemerewe”.

Umuyobozi wa Kompanyi (Niyigena Mining Company), Patric Ntigashira, avuga ko n’ubwo yatsinze abo baturage hari inzira bari bakwiye kuba baranyuze mbere, ariko akaba yemera ko kuko batishoboye, binyuze mu biganiro yagira ibyo abasonera.

Agira ati “Ndumva bazanye uwo muntu ubashuka kundega tukumvikana byagira icyo bitanga kuko aba ni abaturage b’aho nkorera ntifuza kugirana na bo ikibazo, ariko nibakomeza kwinangira ubwo tuzakomeza kugeza igihe bazumvira, kuko nibanga ubwukvikane hazakurikizwa amategeko banyishyure”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Gaudence Mukasano, avuga ko nk’ubuyobozi biteguye guhuza abaturage batsinzwe n’uwabatsinze kugira ngo harebwe uko urubanza rwarangizwa bidateje izindi ngaruka, kuko abatsinzwe badafite ubushobozi bwo kwishyura nyuma yo gupfusha abantu babo.

Agira ati “Icyo twifuza kuri rwiyemezamirimo ni uko yafasha abaturage bakishyurwa amafaranga bateganyirizwa n’ubwishingizi kuko bareze umuntuutari we, ndeste na avoka icyo tumusaba ni ukwegera abo baturage akabereka inzira bakanyuzemo”.

Niyigena avuga ko yiteguye kumvikana n'abo yatsinze
Niyigena avuga ko yiteguye kumvikana n’abo yatsinze

Muri rusange ikibazo cy’abanturage bapfushije abantu babo mu birombe cyari koroha iyo hakurikizwa amategeko bakagana ubwishingizi bukabaha impozamarira ijyanye n’ibyo bateganyirizwa, ariko si ko byagenze kuko bagannye inkiko biza kugaragara ko bareze umuntu utari we ari na ho batsindiwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

njye ahubwo nunwmva ikibazo ataruko bareze umuntu utariwe niyo yaba we ubwishingizi nibwo bwagombaga kwishyura siwe! ikindi abantu bagomba kumenya nuko ukora mukinombe agomba kujyayo azi neza ko hali ibyago kuruta ahandi hose gusa abo baturage nabashyiriremo imiyaga bashutswe nabashaka kubarira ho

lg yanditse ku itariki ya: 18-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka