Nyandwi aramagana RNC yari abereye umuyoboke
Umugabo witwa Saratiel Nyandwi aravuga ko ishyaka rya RNC, Rwanda National Congress, ryabeshye Abanyarwanda batuye muri Afrika y’epfo ko mu Rwanda hari ibibazo bikomeye ibyo bituma ribona abayoboke n’ubwo atabazi neza umubare. Nyandwi aravuga ko nyuma yo kwirebera ibibera mu Rwanda mu gihe ahamaze agiye gukora iyo bwabaga akabeshyuza amakuru atari yo avugwa na RNC ku gihugu u Rwanda.
Nyandwi aravuga ko amaze amezi agera kuri atatu mu Rwanda, kandi yabashije gutembera mu gihugu hose areba uko ibintu byifashe, none akaba yarasanze nta kintu na kimwe cyamubuza gutaha mu Rwanda kuko ibyo yabwirwaga yasanze byari ibinyoma.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cya Ministeri ifite impunzi mu nshingano zayo, Nyandwi yavuze ko yafashe icyemezo cyo kwitandukanya na RNC ayimazemo umwaka. Avuga ko icyari cyaratumye ajya mu ishyaka rya RNC, ari uko ryashinzwe n’abantu bari bafite imyanya ikomeye mu gihugu, kandi akaba yari amaze imyaka 18 mu buhungiro, bityo ibyo bavugaga akabyemera nk’ukuri ku buryo bworoshye.
Uyu Nyandwi yagize ati ati: “Nahunze mu 1994. Rwose nta kintu nabaga nzi ku bibera mu Rwanda uretse kubyumvana abantu kandi akenshi baba bavuga ibitari byo! Abashinze RNC aribo ba Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya ndetse n’abandi bafatanyije baje batubwira ibibazo biri mu Rwanda tugira ngo ni ukuri nyako tujya mu ishyaka ryabo.”

Nyandwi yongeraho ko kwirebera ubwe ibibera mu gihugu byamugiriye akamaro ntagereranywa aho avuga ati :“Nyuma y’aho mfatiye icyemezo cyo kwirebera neza ibibera mu Rwanda nasanze barambeshye none naratashye ndashima Imana sinkiri impunzi. Nageze mu ntara hafi ya zose ndareba ndumirwa. Nageze mu muryango wanjye twese turishima. Nta mpamvu n’imwe yansubiza mu buhungiro, ahubwo abo nasizeyo bakwiye nabo gutaha.”
Ibyo gutera u Rwanda arabizi?
Saratiel Nyandwi yatangaje ko amakuru yigeze kuvugwa yo kuba RNC yaba itegura gutera u Rwanda ntacyo ayazi ho, cyane cyane ko ngo abona nta bushobozi RNC ifite bwo kuba yatera u Rwanda ikoresheje igitero cy’intambara.
Gusa arahamya ko mu biganiro ishyaka rya RNC ryakoraga, babwirwaga ko bazaza mu Rwanda bagakora imyigaragambyo nk’iyabaye mu bihugu by’abarabu mu myaka ishize, bityo ubutegetsi bw’u Rwanda bugahindukira aho.
Cyakora ahamya ko atazi neza niba ibyo gutera u Rwanda byaravugirwaga mu buyobozi bwo hejuru, kuko we yari ashinzwe umutekano w’abayoboke cyane cyane nko mu bihe by’inama. Nyandwi yemeza ko yari afite umwanya w’ushinzwe umutekano muri iri shyaka, kandi yari ari muri Komite ishinzwe umugabane wa Afurika.
Nyandwi avuga ko yari asanzwe akora ubucuruzi bushingiye kuri Kompanyi z’umutekano, ari yo mpamvu akeka ko RNC yamwifashishije kuko yari aziranye n’Abanyarwanda benshi muri Afrika y’epfo.
Nyandwi yabwiye Kigali Today ko ishyaka rya RNC ridashobora kubona ubushobozi bw’amafaranga mu buryo bworoshye, ngo kuko usanga ryaka abanyamuryango baryo amafaranga ariko ntaboneke. Avuga ko yiteguye kugira inama abo yasize muri Afurika y’Epfo, bagataha kuko amakuru bahabwa yuzuyemo ibinyoma.
Christian Mugunga
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Hahaahaaaa;zutura icyo kinwa wenda wagizengo ibyo bikurambitse imbere n’"imitako. Uzatahira ayo mazi gusa. Ubundi ayo matama ahombane namara gushiramo amateshwa n’amahomvo
Ariko kuki amateka atagira icyo atwigisha!
ntutekereza ko ibyo uvuga biba recorded ubuse Mugesera ntarimo kuzira ibyo yavuze mu 1992, nawe rero banza wivemo
uvuge akakuri kumutima then umwanya wawe urahari kimwe n’abandi bose igihe uzaba utagifite akamaro uzabazwa n’ibyo wasize ukoze ubwo wahungaga.
Njye nzajya nisekera gusa!!!
N’ubusanzwe abatagera i Bwami babeshywa byinshi!Itahire ufatanye n’umuryango wawe kwiteza imbere kandi abo wasize ubona bakeneye amakuru y’ukuri ubabwize ukuri batahe!
Nonese niba yarashinzwe umutekano nigute amenya ko badashobora kubona amafranga muburyo bworoshye? Bwana Nyandwi wakwitahiye mumahoro ukareka kwanduranya wangu