Nyamyumba: Bavuga ko ari ibishoboka Perezida Kagame bamugira umwami bakareka kujya bamutora

Abaturage bo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu bagaragaje ko ibyo Perezida Kagame yabagejejeho batabona uko babivuga kuko ari byinshi, bakavuga ko nicyo kumwitura kitaboneka uretse kumureka akabayobora kugeza ashaje.

Ubwo bahura n’itsinda ry’abadepite kuri uyu wa kane tariki 23 Nyakanga 2015, bari kuganira ku gitekerezo cyo guhindura ingingo 101 mu itegeko nshinga, bahakanye ko nta washyizwe ku gahato ngo yandikire inteko ishinga amategeko bayisaba guhindura itegeko nshinga.

Abaturage batanga ibitekerezo bituma ingingo 101 igomba guhindurwa.
Abaturage batanga ibitekerezo bituma ingingo 101 igomba guhindurwa.

Bapfakurera Jean Claude ukomoka mu kagari ka Kinigi, avuga ko agiye gushimira Perezida Kgame atabona icyo amuhemba, akavuga ko inteko ishingamategeko yabatindiye guhindura ingingo 101yabangamira Perezida Kagame gukomeza kuyobora Abanyarwanda.

Yagize ati “Inteko yaradutindiye kwanzura ngo yiyamamaze kuko ari ibishoboka twabakosora, kuko twageze kure kubi twitwa ko tuyoborwa none ubu tubayeho neza, iterambere ryiyongera umunsi kuwundi bitewe n’imiyoborere myiza yatugezeho, ntitwifuza kuyibura agomba kutuyobora kugeza ananiwe, ari ibishoboka yaba umwami akazaho atanze agasimburwa n’umwana we.”

Abaturage babwira abadepite ko ntawundi muyobozi bifuza uretse Perezida Kagame.
Abaturage babwira abadepite ko ntawundi muyobozi bifuza uretse Perezida Kagame.

Bapfakurera uvuga ko Perezida Kagame yakomeza kuyobora abihera ko yahoze asabiriza none akaba yarabiretse agashaka umugore agasubira mu ishuri akigana n’abana be kandi ashaje. Avuga ko imiyoborere myiza bahawe na Perezida Kagame batifuza kuyibura.

Habineza Celestin umuturage mu kagari ka Kiraga avuga ko Kagame ari impano bahawe n’imana kugira ngo ishobore gukiza abanyarwanda ibibazo byari bibamereye nabi.

Ati “Sinabona icyo mvuga kuri Perezida Kagame uretse ko ari ibishoboka twamugira umwami nuko u Rwanda rugendera kuri Demokarasi bikaba bitakunda.”

Abaturage bo mu murenge wa Nyamyumba bagaragarije abadepite Kayiranga Alfred Rwasa, Mukayisenga Franҫoise, Mukabikino Jeanne Henriette ko ntawundi muyobozi bifuza uteri Kagame, bavuga ko ingingo 101 yahindurwa ikemerera Perezida Kagame kuyobora kugeza ashaje, naho abandi bamusimbura bakajya bahabwa manda ebyiri ariko buri Manda ikagira imyaka irindwi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibicucu rwose

Teta yanditse ku itariki ya: 25-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka