Nyamwasa yagambaniye igihugu kubera umururumba - Gen. Kabarebe
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Jenerali James Kabarebe yagaye imyifatire ya Kayumba Nyamwasa, avuga ko nta mutima wo gukunda igihugu afite, ahubwo ashyize imbere umururumba.

Ku rubuga rwa X, Kabarebe yagize ati "Nyamwasa ni umunyamusozi ukunda ibintu wagambaniye igihugu cye kubera umururumba."
Yongeyeho kandi ati "gukomeza kugira iki kirara umwere no kugoreka ukuri kw’amateka ni kimwe mu migambi yaburijwemo yo gushaka guhishira amabi yatumye ingabo za Afurika Y’Epfo zipfira mu mirwano zari zifatanyije na FARDC ndetse n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR."
Gen. Kabarebe yavuze ibi nyuma y’ikiganiro Televiziyo yitwa Newsroom Afrika yo muri Afurika y’Epfo yagiranye na Nyamwasa, akamara umwanya munini yisanzuye, avuga ibyo u Rwanda rugomba gukora, ibyo rutagomba gukora n’ibyo rugomba kumuha.
Icyo yakomeje kwisirisimba ho, ni uko ashaka ko u Rwanda rugomba kuganira n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ngo kuko abona ari cyo cyakemura ikibazo cy’umutekano mucye muri aka karere.
Ubwo kandi, na we ngo u Rwanda rugomba kumwegera rukamuganiriza, hamwe n’abandi banyarwanda bose bari mu buhungiro, n’aho baba baragiye bahunga ubutabera kubera ibyaha bakurikiranyweho mu Rwanda.
Kayumba Nyamwasa wumvikanye arengera cyane FDLR yahakanye ko uyu mutwe urimo abasize bakoze Jenoside yahitanye abarenga miliyoni y’abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo, yagaragaje ko ibisa bisabirana, aho yibukije ko Nyamwasa ari umufatanyabikorwa wa FDLR, nk’umuyobozi washinze RNC nayo yakoze ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda, mu gutera grenade ahakoraniye abantu benshi b’abasivili mu bihe bitandukanye mu 2010 mu Rwanda.
Makolo yagize ati "ibyo twahanganye na byo turabitsinda. Nyamwasa kandi yashyizeho umutwe witwaje intwaro muri Kongo, ugamije gutera u Rwanda, ariko ntituzatuma abigeraho."
Mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ryasohotse ejo, u Rwanda rwagaragaje ko SADC irimo na Afurika Y’Epfo mu kuza ku rugamba ifatanya na FARDC barwanya M23, bari bafite gahunda ndende yo gutera u Rwanda bakavanaho ubutegetsi bwashyizweho n’abaturage mu matora anyuze mu mucyo.
Aha rero Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda yabwiye Afurika y’Epfo ko ifite uburenganzira bwo kutemeranya na Politiki y’u Rwanda, ariko ifite inshingano zo gusobanura ibyemezo ifata birebana n’aka karere.
Yagize ati "si ngombwa ko mwemeranya na politiki y’u Rwanda n’amahitamo y’abanyarwanda, ariko musobanurire abaturage banyu impamvu ingabo zanyu ziri kurwana intambara za Perezida Tshisekedi."
Makolo kandi yagize ati "kongera kugarura iby’uyu muntu ukurikiranyweho ibyaha ukingiwe ikibaba na Leta ya Afurika y’Epfo ni indi gihamya y’umugambi wa Guverinoma yanyu wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda."
Nyamwasa yumvikanye ashyigikiye cyane igihugu cyamuhaye ubuhungiro, maze bamubajije impamvu Perezida Cyril Ramaphosa yise ingabo z’u Rwanda umutwe w’inyeshyamba, agira ati "buriya ni agakosa k’imyandikire, ni ikaramu yanyereye."
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Uko byagenda kose Rwanda uri nziza,ubumwe n’ubwinshi bw’abakurwanya harimo nabo wakamiye bagukamira mu kitoze ntacyo bazageraho kuko waduhaye umuhana abo wahaye amata ntituzarenga imuhanano.Turi umwe ,turi hamwe ntacyadutanya
[email protected] kayumba nawe byaramuyobeye ahubwo igihe cye cyo gufatwa nikingiki urwanda nirushake uburyo yafatwa.
Nyamwasa namenye ko Ari umunyabyaha yemere ibyaha bye abisabire imbabazi naho ubundi areke kwifatanya n’abatifuriza U Rwanda ibyiza.