Nyamata: Barasaba ingurane kubera ruhurura zangiza imyaka mu murima yabo
Abatuye mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera bavuga ko bahangayikishijwe na za ruhurura z’imihanda ya Kaburimbo muri uwo mujyi zangije amasambu yabo bakaba bifuza bahabwa ingurane.
Gasana Joseph utuye hafi y’ibiro by’akagari ka Nyamata-Ville mu mudugudu wa Nyabivumu, avuga ko ku rugo rwe ariho ruhurura yakatishirijwe, icukura igipangu cye gisigara kinegetse ku mukingo.
Ati “aho kugira ngo iyo ruhurura ikomeze ikorwe mu buryo bugororotse, abayicukuraga bayikatishije mu murima wanjye rwagati iwucamo kabiri inangiza imyaka yarihinzemo”.
Gasana ntiyishimiye ibyo bikorwa, dore ko ngo byanakozwe ntacyo abiziho akaba yifuza ko yahabwa amafaranga y’ingurane y’ibyangijwe.
Ati “nandikiye ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera, haciyeho ibyumweru bibiri butaransubiza”.

Ubuyobozi bw’ako karere buvuga ko iki kibazo bukizi, ndetse bwanagaheze, hakaba haratangiye kubarurirwa abangirijwe imitungo bose kugira ngo bazishyurwe; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, abivuga.
Yabisobanuye muri aya magambo: “ Muri iryo barura ry’imitungo Gasana Joseph na we azabarurirwa azishyurwe kuko iyo mihanda na ruhurura zayo ari ibikorwa by’inyungu rusange by’abaturage”.
Kubaka izo ruhurura z’iyo mihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Nyamata zizakemura ikibazo cy’imyuzure ku buryo burambye, kandi byanatangiye kugaragara aho imvura igwiriye, kuko amazi asigaye abona inzira icamo, bitandukanye na mbere aho yajyaga asenyera abatuye uyu mujyi.
Kuva mu kwezi kwa 3/2012 mu mujyi wa Nyamata hatangiye gukorwa imihanda ya Kaburimbo. Iyo mirimo ijyana no gukora ruhurura zizayobora amazi, dore ko yajyaga ateza imyuzure mu mazu y’abahatuye n’abahacururiza, kubera ko nta nzira zabugenewe yanyuragamo.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|