Nyamata: Abangamiwe n’umuyoboro w’amazi yo mu bwiherero wacikiye iwe

Ntarwanda Jean Baptiste utuye mu mudugudu wa Nyamata I mu kagari ka Nyamata-Ville mu murenge wa Nyamata ahangayikishijwe n’umwobo w’ubwiherero waridukiye mu marembo ye, ubu akaba atabona aho anyura ajya cyangwa ava mu rugo iwe.

Uwo mwobo ufite metero zisaga 10 z’ubujyakuzimu waridukiye mu marembo ya Ntarwanda Jean Baptiste, hasigara akayira gatoya ku buryo kuhanyura ari ukwihengeka ku ruhande, ukaganda wigengesereye ngo utawugwamo.

Hashize amezi 2 yose uwo mwobo uridutse, ariko Ntarwanda Jean Baptiste yabimenyesheje nyirawo, inzego z’ibanze nk’umudugudu n’akagari, ndetse ngo bigera no ku murenge wa Nyamata, asaba ko nyir’uwo mwobo kuwusiba cyangwa kuwubakira, ariko ngo ntibirakemuka.

Agira ati “kiratunukira kubera ko kijyamo amazi ava mu bwiherero, uretse nibyo kandi giteje umutekano muke kuko gishobora kugwamo umuntu”.

Ntarwanda Jean Baptiste arerekana ukuntu icyobo cyacukuye imbere y'urugo rwe.
Ntarwanda Jean Baptiste arerekana ukuntu icyobo cyacukuye imbere y’urugo rwe.

Abaturiye uwo mwobo bavuga ko wacukuwe mu 1978 ari uw’ubwiherero, ariko kubera imvura nyinshi zagiye zigwa ubutitsa, ibiwutinze byaje gusaza biridukana n’ubutaka bw’impande zawo bigwa ikuzimu.

Uretse impungenge zo kuba hagira umuntu ugwamo, umunuko n’isazi zihatuma bikwirakwiza imyanda ku biribwa byo muri iyo karitsiye.

Nteziyaremye Xavier ari nawe nyir’uwo mwobo kuri telephone igendanwa yatangaje ko yashatse gutaba uwo mwobo, Ntarwanda akanga, akeka ko haba hari umuntu waguyemo kubera umunuko wazamukagamo n’isazi.

Cyakora amakuru atangwa n’urwego rw’umudugudu wa Nyamata I avuga ko atari umuntu waguyemo ahubwo ari imbwa yagonzwe n’imodoka bayitamo. Karera Jean Paul ushinzwe imibereho myiza mu mudugudu wa Nyamata I avuga ko bagiye kwihutira gukemura ikibazo giterwa n’uwo mwobo bihutira kugisiba.

Iki ni ikibazo cy’imiturire, aho abuturage baba barubatse mu kajagari batagendeye ku gishushanyo mbonera cy’umujyi cyangwa ngo berekwe imbata y’imyubakire n’ababishinzwe.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka