Nyamata: Abana babiri b’abakobwa batoraguwe nyuma yo kuburana n’umubyeyi wabo

Abana babiri b’abakobwa bitwa Irankunda Angelique w’imyaka 9 na murumuna we Niragire Evanie w’imyaka 7 batoraguye mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo kuburana n’umubyeyi wabo.

Aba bana batoraguwe n’umugiraneza kuwa 13/10/2013 mu masaha ya saa tatu z’ijoro nawe akaba yaragiye mu karere ka Gashora maze ahita abashyikiriza umuzamu wa Top Security irinda ikigo abagenzi bategeramo imodoka cya Nyamata.

Irankunda Angelique avuga ko nyina yitwa Manirakiza Jean bakaba bari bazanye mu mujyi wa Nyamata ariko baza kuburana nawe none ubu bakaba bamushakisha.

Aba baba bakeneye guhuzwa na nyiba baburaniye mu mujyi wa Nyamata.
Aba baba bakeneye guhuzwa na nyiba baburaniye mu mujyi wa Nyamata.

Umuzamu urinda ikigo gitegerwamo imodoka cya Nyamata, Nzabonimpa Modeste, avuga ko yagerageje kuvugana nabo bana maze agasanga azi ise.

Yagize ati “ise bambwiye ko yitwa Ndayishimye ariko bakunda kumwita Kigingi, akaba atuye mu murenge wa Musenyi mu kagari ka Rurindo, umudugudu wa Cyanika mu karere ka Bugesera. Ndamuzi n’iwabo ndahazi nzabajyanayo”.

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera yahise ishyikirizwa abo bana nayo ikaba itangaza ko igiye kwihutira kubashyikiriza ababyeyi babo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka