Nyamasheke: Yagororeye abamuhishe muri Jenoside
Ngirinshuti Alfred wo mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke yahaye Bavugirije Jean na Ndabuhuye Leonidas inzu ebyiri zifite agaciro ka miliyoni 3 n’ibihumbi 700 mu rwego rwo kubashimira ko bamuhishe muri Jenoside yakorewe abatutsi yo muri Mata 1994.
Muri icyo gikorwa cyabaye tariki 17/03/2012, Ngirinshuti yavuze ko amaze kubona ineza yagiriwe na bariya bagabo bombi yasanze ari igikorwa agomba gushimira.
Yabivuze muri aya magambo: “ndebye ineza nagiriwe n’aba bagabo bombi bampishe muri Jenoside, nasanze ari igikorwa cy’indashyikirwa nsanga nta mpamvu yaruta gushima biba ngombwa ko mbitegura”.
Ngirinshuti yatangarije Orinfor ko yari agamije kubashima ku mugaragaro mu bantu, ndetse anashimira Imana yababashishije kumuhisha.
Mu gihe cya Jenoside, Bavugirije Jean na Ndabuhuye Leonidas bahishe Ngirinshuti kugeza ubwo bamuhungishije bakamugeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ubu akaba yarabashije kurokoka.
Ndabuhuye Leonidas, wubakiwe ndetse akanakorerwa ubukwe na Ngirinshuti, yavuze ko ineza yakoze imugarukiye akaba ageze mu gihe cyo kurya ku mbuto z’igikorwa kiza yakoze muri 1994.
Bushingiye ku gikorwa cya Ngirinshuti, Ubuyobozi bw’umurenge wa Bushenge buvuga ko gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge zimaze gutera imbere mu baturage, bukaba busaba ko byabera abandi baturage urugero; nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, Gatanazi Emmanuel.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Yewe
nanjye biranshimishije n’ubwambere numvise igikorwa nk’iki muri uru Rwanda !!
njyewe nzi umukecuru uhejejwe m’uburoko n’uwo yarokoye !!!
yibe n’uyu nguyu yerekanye ko abantu bose batahigwaga bose atari abicanyi, yenda hari n’abandi bazagera ikirenge mu cye,kuko byanga byakunda ukuri kuzajya ahagaragara
Uwo mugabo ni umwe mu Banyarwanda bemeye ineza kumugaragaro,ngaho n’abandi nibavuge kumugaragaro batarya umunwa.Byibuze haboneke ko hariho abatari bashigikiye ubwo bwicanyi.Kuko biboneka ko bose bari babishyigikiye kandi ataribyo.Ngo uwituwe ineza n’uwo yayigiriye aba agira Immana.
Uyu mugabo ni intwari nawe pe. Abantu bose bagiriwe neza muri genocide bagiye bitura ababagiriye neza, uru Rwanda rwaba paradizo.