Nyamasheke: Yafatanywe inyama z’ihene yabaze bikekwa ko yibye

Umugore wo mu Kagari ka Kibogora mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, yafatiwe iwe mu rugo amaze kubaga ihene bivugwa ko ari iy’umuturanyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Akagari ka Kibogora, Niyonsenga Marie Louise, yabwiye Kigali Today ko uwo mugore yafashwe nyuma y’uko umuturage abuze ihene ye mu ijoro, mu gitondo basanga uwo mugore yamaze kuyibaga.

Ati “Umuturage yabuze ihene ye mu ma saa munani z’ijoro, bakomeza gukurikirana amakuru y’irengero ryayo, bukeye mu gitondo nibwo twamenye ko iyo hene yibwe n’uwo mugore, irondo ry’umudugudu na Mudugudu bagiye iwe basanga yamaze kuyibaga”.

Gitifu Niyonsenga avuga ko bimaze kuba inshuro nyinshi uwo mugore afatanwa ihene yibye, ati “Si ubwa mbere afashwe yibye ihene, hari n’indi yafatanwe mu minsi ishize yari akiyishyura”.

Yagize ubutumwa ageza ku baturage ati “Icya mbere ni ugukomeza kwicungira umutekano, kuko iyo bataduha amakuru ntitwari kumenya uwibye iyo hene. Ndashimira abaturage kubera ko batanze amakuru, ariko nkabasaba no gukura amaboko mu mufuka bagakora, umuntu ntiyumve ko azatungwa n’ibyo atakoreye”.

Nyuma y’uko abaturage bashyikirije uwo mugore inzego z’umutekano, ubu ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Station ya Kanjongo aho akorwaho iperereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka