Nyamasheke: Umuyobozi w’akagari yahagaritswe azira imyitwarire mibi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Ngoma mu murenge wa Bushekeri, Hagenimana Valens, yahagaritswe ku mirimo ye kubera amakimbirane ashingiye ku gushinjanya amarozi yagiranye n’umugore we Furaha Petronile, utuye mu kagari ka Nyarusange muri uyu murenge wa Bushekeri.

Iyi myitwarire idahwitse irimo ibikorwa by’urugomo ngo yakunze kuranga uyu muyobozi w’akagari ka Ngoma. Ubuyobozi bw’umurenge wa Bushekeri ngo bwamugiriye inama zitari nke z’uburyo akwiriye kurangwa n’imyitwarire ikwiriye ariko bikaba iby’ubusa.

Uyu mugabo ngo yataye urugo rwe yinjira inshoreke ariko rimwe na rimwe akagaruka mu rugo uyu mugore Furaha atuyemo kandi iteka akarangwa n’urwo rugomo.

Bimaze kurambirana, Inama Njyanama y’umurenge wa Bushekeri yateranye tariki 07/12/2012 yafashe umwanzuro wo kumuhagarika mu kazi bitewe n’iyo myitwarire ye idahwitse ubuyobozi buvuga ko yari irengeranye.

Nyuma y’uko akomeje ayo makimbirane n’umugore we, Inama y’umutekano yaguye y’umurenge wa Bushekeri yateranye kuri uyu wa 14/12/2012 yafashe umwanzuro wo kuzamutumiza (nk’umuturage usanzwe) kugira ngo ahabwe izindi nama z’uburyo agomba kwitwara; nk’uko twabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Munyankindi Eloi.

Ntibiramenyekana niba Inama Njyanama y’akarere ka Nyamasheke izemeza koko umwanzuro w’Inama Nyanama y’umurenge wa Bushekeri yo guhagarika burundu uyu mugabo Hagenimana Valens ku buyobozi bw’akagari ka Ngoma.

Amakimbirane yo mu miryango akunze kuba intandaro y’ibyaha byinshi birimo uburwanyi, gukubita no gukomeretsa, kugeza n’aho bamwe na bamwe bahasiga ubuzima.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka