Nyamasheke: Umuyobozi aratabariza abaturage be basizwe iheruheru n’imvura
Imvura ivanzemo umuyaga n’urubura yaguye tariki 14/04/2012 yangije imyaka ndetse inasenya inyubako mu kagari ka Vugangoma ko mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke. Kugeza ubu abaturage basenyewe amazu bacumbitse ku baturanyi babo.
Iyi mvura yasenye amazu arindwi y’abaturage muri ako kagari aho amabati yagiye aguruka, isenya urusengero rw’itorero peresibiteriyeni mu Rwanda (EPR) rwari rusakaje amabati agera ku 180 n’inkuta z’amatafari ahiye zirangirika.
Ikindi cyangiritse ni inzu ikorerwamo n’akagari bigaragara ko ku ruhande rumwe yacitsemo kuri rento ishobora kuzagwamo imbere; nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Vugangoma, Sehorana B. Bismark, abitangaza.
Iyi mvura kandi yangije imyaka y’abaturage irimo ibishyimbo n’imyumbati byakokotse ku buryo nta bibabi bisigaranye. Kugeza ubu hamaze kubarurwa abaturage bagera kuri 40 bangirijwe imyaka n’iyo mvura ariko iyo mibare ishobora kwiyongera kuko bataramara gukusanya raporo y’abangirijwe imyaka; nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Vugangoma abisobanura.

Sehorana arasaba uwaba abishoboye wese gufasha aba baturage kongera kubona isakaro bagasubira mu macumbi yabo, asabira ubufasha itorero peresibiteriyeni mu Rwanda ngo ryongere ryubake urusengero, ndetse akanatabariza abaturage bangirijwe imyaka kuko bashobora kuzahura n’inzara.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Macuba, butangaza ko umuganda wibanze bazatanga ari ukuzamura inkuta z’inzu z’aba baturage kuko nazo zagiye zangirika mu gihe bagitegereje ko hari inkunga y’isakaro yaturuka mu nzego zo hejuru; nk’uko bitangazwa n’ umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Macuba, Uwanyirigira Marie Florence.
Imvura nyinshi igwa mu karere ka Nyamasheke yanagiye ica inkangu hirya no hino ku misozi muri aka karere.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|