Nyamasheke: Umushinwa yitabye Imana agonzwe n’imashini ipakira izindi
Umushinwa wakoraga muri sosiyete ikora umuhanda Nyamasheke-Karongi yitwa “société nationale chinoise des travaux de ponts et chaussées” yagonzwe n’imashini ipakira izindi, mu ma saa kumi n’imwe zo mu gitondo tariki 30/09/2012 yitaba Imana.
Uyu mushinwa witwa Yuan Jing Song yakoreraga aho baseraga amabuye yo gukoresha kaburimbo mu mudugudu wa Kijibamba mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano.

Akimara kugongwa yahise ajyanwa ku bitaro bya Kibogora ariko biba ngombwa ko bamwohereza gukurikiranirwa i Kigali maze indege yo mu bwoko bwa Kajugujugu ihita iza kumutwara. Ngo yitabye Imana akigezwa mu bitaro bikuru bya Gisirikari i Kanombe.
Mbarushimana David wagonze uyu mushinwa yaburiwe irengero; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano, Nshimiyimana Jean Damascéne.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
yooo imana imwacyire mubayo kbx.