Nyamasheke: Umushinwa yitabye Imana agonzwe n’imashini ipakira izindi

Umushinwa wakoraga muri sosiyete ikora umuhanda Nyamasheke-Karongi yitwa “société nationale chinoise des travaux de ponts et chaussées” yagonzwe n’imashini ipakira izindi, mu ma saa kumi n’imwe zo mu gitondo tariki 30/09/2012 yitaba Imana.

Uyu mushinwa witwa Yuan Jing Song yakoreraga aho baseraga amabuye yo gukoresha kaburimbo mu mudugudu wa Kijibamba mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano.

Umushinwa wagonzwe yakoraga aho basera amabuye yo gukoresha kaburimbo.
Umushinwa wagonzwe yakoraga aho basera amabuye yo gukoresha kaburimbo.

Akimara kugongwa yahise ajyanwa ku bitaro bya Kibogora ariko biba ngombwa ko bamwohereza gukurikiranirwa i Kigali maze indege yo mu bwoko bwa Kajugujugu ihita iza kumutwara. Ngo yitabye Imana akigezwa mu bitaro bikuru bya Gisirikari i Kanombe.

Mbarushimana David wagonze uyu mushinwa yaburiwe irengero; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano, Nshimiyimana Jean Damascéne.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo   ( 1 )

yooo imana imwacyire mubayo kbx.

ishimwe SABE yanditse ku itariki ya: 23-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka