Nyamasheke: Umurenge wa Kagano wanenzwe gutanga raporo y’ibikorwa bitarakorwa
Mu nama yahuje abayobozi bo mu nzego zitandukanye zo mu karere ka Nyamasheke, mu mpera z’icyumweru gishize, ubuyobozi bw’akarere bwanenze ubuyobozi bw’umurenge wa Kagano bwohereje raporo y’ibikorwa bugaragaza ko byakozwe mu gihe ibyo bikorwa bitaranakandagira.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano, Niyitegeka Jerome, avuga ko habayeho kwitiranya kuba ibikoresho byagombaga gutangwa byarageze aho bibikwa no kuba barabitanze mu baturage, akavuga ko habayeho amakosa adakwiye kongera gusubira, ndetse anasaba n’abandi bayobozi gufata ingamba ku rugero rubi batanze, ntibizasubire.
Agira ati “hari ibikoresho bya rondereza n’utumashini dusukura amazi twagombaga guha abaturage, bimaze kugera aho bibikwa duhita dutanga raporo ko byahawe abaturage, ni amakosa twakoze tutazasubira ndetse n’abandi bayobozi turabasaba ko imigire nk’iyo idakwiye bityo ikaba ikwiye kwirindwa mu maraporo dutanga buri munsi”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, Habiyaremye Pierre Celestin, yanenze bikomeye imigirire idateza imbere iterembere ry’abaturage, kugeza ubwo ibitirira ibikorwa batigeze bakora, asaba ko iyo mikorere igomba guhinduka, kugira ngo ubuyobozi bubashe kumenya ibyakozwe ndetse bufate n’ingamba nyazo ku bigikenewe gushyirwamo ingufu.
Yagize ati “ni ibintu bibabaje kubona umurenge utanga raporo y’ibikorwa bitaranagera iwabo, mwene iyi migirire ikaba igomba guhinduka, abayobozi b’imirenge bakihatira gushyira ingufu mu guhuza ibikorwa, bifashishije guhanahana amakuru , gukorera hamwe no kubahiriza uburyo nyabwo bwo gutanga raporo, bityo amajyamabere igihugu cyifuza akagerwaho mu buryo bugaragarira buri wese”.
Mu kwezi kwa Gicurasi umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yari yasabye abayobozi bose kwirinda umuco wo gutanga amaraporo adahuye n’ukuri ku bibera mu baturage, ndetse anavuga ko uwo muco wo gutekinika ukwiye kuba amateka mu karere ayobora.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ABAYOBOZINKABO NIBAFA TIRWE INGANBA KUKO IBYO UMUBYEYIWACU ADUHA BIBABIGONBAKU TUGERAHOKALE
IKINYOMA CYA NYAMASHEKE WE! MAYOR ABESHYE MINISTER? UBWO SE NINDE UTAZI KO IMODOKA ZAKORAGA MU MIHANDA BACAGA IGANA AHAZUBAKWA URUGANDA RW ICYARI ZARI IZE, KABAHIZI CELESTIN NA WE YARABIVUZE MU NAMA Y ABAKOZI KU KARERE. JEAN PIERERE SE IGIHANGA CYA SHEKI YAFATANYWE SIHO YAVAGA? HABYARIMANA AJYE ABESHYA ABATAMUZI TWE ABATURAGE BA NYAMASHEKE TURAMUZI KANDI TURAMURAMBIWE
Uwiba ahetse aba abwiriza uri i mugogo, abo bayobozi b imirenge umuco wa tekiniki bawutojwe na shebuja habyarimana jean baptiste, we amaze kuba kimomo mu kwibonekeza no kubeshya inzego ubu ikigezweho ni ukuntu yabeshye minister KANONEKA nkuko yabivugiye muri PAC ku ikodeshwa ry imodoka zakoreshwaga mu mihanda y icyayi, nyamara birazwi ko izo modoka zari ize na jean pierre nk uko byahereye kera bivugwa nuwari guverineri KABAHIZI mu nama rusange y abakozi kuva ku kagali kugera ku karere nyamara icyo gihe habyarimana yarisobanuye avuga ko izo modoka zitari ize, arko ukuri guca muziko ntigushye uwo wari gitifu yaje gufatanywa igihanga cya sheki yahabwaga bishyura izo modoka! kuba rero uwo gitifu yabeshye ni uko yafashwe ariko niko bisanzwe ntagitangaje kirimo.