Nyamasheke: Umurenge wa Kagano wanenzwe gutanga raporo y’ibikorwa bitarakorwa

Mu nama yahuje abayobozi bo mu nzego zitandukanye zo mu karere ka Nyamasheke, mu mpera z’icyumweru gishize, ubuyobozi bw’akarere bwanenze abayobozi batanga raporo zituzuye, izindi zidakurikije amabwiriza ngenderwaho kugira ngo amakuru akenewe yose agaragare, ndetse hanengwa cyane ubuyobozi bw’umurenge wa Kagano bwohereje raporo y’ibikorwa ugaragaza ko byakozwe kandi nta byo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, Habiyaremye Pierre Céléstin, yanenze bikomeye iyo migirire idateza imbere iterambere ry’abaturage, kugeza ubwo biyitirira ibikorwa batigeze bakora, asaba ko iyo mikorere igomba guhinduka kugira ngo ubuyobozi bubashe kumenya ibyakozwe ndetse bufate n’ingamba nyazo ku bigikenewe gushyirwamo ingufu.

Habiyaremye avuga ko biteye isoni kubona umurenge wa Kagano utanga raporo uvuga ko wamaze gukora ibikorwa mu gihe bizwi neza ko umushinga uzakora ibyo bikorwa utaranatangira gukorera muri uwo murenge.

Yagize ati “ni ibintu bibabaje kubona umurenge utanga raporo y’ibikorwa bitaranagera iwabo, mwene iyi migirire ikaba igomba guhinduka, abayobozi b’imirenge bakihatira gushyira ingufu mu guhuza ibikorwa bifashishije guhanahana amakuru, gukorera hamwe no kubahiriza uburyo nyabwo bwo gutanga raporo, bityo amajyambere igihugu cyifuza akagerwaho mu buryo bugaragarira buri wese”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano, Niyitegeka Jérôme, avuga ko habayeho kwitiranya kuba ibikoresho byagombaga gutangwa byarageze aho bibikwa no kuba barabitanze mu baturage, akavuga ko habayeho amakosa adakwiye kongera gusubira ndetse akanasaba n’abandi bayobozi gufata ingamba ku rugero rubi batanze ntibizasubire.

Agira ati “hari ibikoresho bya rondereza n’utumashini dusukura amazi twagombaga guha abaturage, bimaze kugera aho bibikwa duhita dutanga raporo ko byahawe abaturage, ni amakosa twakoze tutazasubira ndetse n’abandi bayobozi turabasaba ko imigire nk’iyo idakwiye bityo ikaba ikwiye kwirindwa mu maraporo dutanga buri munsi”.

Mu kwezi kwa Gicurasi umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yari yasabye abayobozi bose kwirinda umuco wo gutanga amaraporo adahuye n’ukuri ku bibera mu baturage, ndetse anavuga ko uwo muco wo gutekinika ukwiye kuba amateka mu karere ayobora.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka