Nyamasheke:Umugore yatawe muri yombi ashinjwa gukuramo inda
Musabyemariya Anne, umugore ufite abana 4 wo mu Mudugudu wa Rwumba mu Kagari ka Buvungira mu Karere ka Nyamasheke yatawe muri yombi muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 18 Gashyantare 2015, ashinjwa n’abaturanyi be gukuramo inda abigambiriye.
Uyu mugore ngo yari amaze igihe kinini atandukanye n’umugabo ndetse n’uwai umugabo ngo yamaze gushaka undi mugore.
Ngo yari amaze iminsi agaragara nk’utwite ariko baza gutungurwa no kubona muri iyi agaragara ateye nk’uko yari ameze mbere kandi ngo bigaragara ko yabyaye ariko ntibabone umwana.
Kuba abaturanyi bemeza ko Musabyemariya yari amaze iminsi atwite ariko bakayoberwa irengero ry’iyo nda ngo bikaba byatumye bafata icyemezo cyo kumubaza aho inda yari atwite yagiye avuga ko nta nda yigeze.
Umwe muri aba baturage avuga ko bamuteye ku manywa y’ihangu bakamusaba gusohoka akanga akaza kugera ubwo asohoka bamujyana kumupimisha bagasanga yarakuyemo inda.
Agira ati “twamusabye gusohoka arabyanga ariko biza kugera ubwo asohoka mu masaha y’ijoro, yanga ko tumujyana kumupisha mu kigo nderabuzima cya Gisakura, birangira tubimwemeje ndetse bamupimye basanga koko yarakuyemo inda”.
Umuyobozi w’umurenge wa Bushekeri, Uwanyirigira Marie Florence, yemeza aya makuru ndetse akavuga ko Musabyemariya yahise ajya kwisobanura ku byo ashinjwa.
Agira ati “Ni byo koko Musabyemariya yajyanywe na Polisi ngo abazwe ibyo ashinjwa byo gukuramo inda, ubwo iperereza n’ubutabera ni byo bizerekana ukuri ku byo ashinjwa”.
Musabyemarira Anne uhakana ko yakuyemo inda kandi ibimenyetso byo kwa muganga bibigaragaza ubu ngo afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga (I Ntendezi) aho bategereje kumushyikiriza ubutabera ngo yisobanure kuri icyo cyaha.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
mubyukuri uwo mugore yakoze
amahano icyaha nki
cyo gifite igihano giko meye mumuhane
byamategeko kuko mumuretse yazo ngera kuko yarakosheje cye eeee!
Bajye bibuka agakingirizo niba kwifata byanze,uretse kwirinda inda, birinda no kwandura indwara zandurira mu myanya ndangagitsina.
Uwomubyeyi akanirwe urumukwiye icyaha nicyimufata nange ndamukeka kuko duturanye neza inzu kuyi ndi.