Nyamasheke: Umugabo yivuganywe n’inzoka y’Inshira nyuma yo kuyikinisha umwanya munini
Ndayambaje André w’imyaka 25 y’amavuko wari ucumbitse mu mudugudu wa Rupango, akagari ka Mutongo mu murenge wa Macuba wo yitabye Imana tariki 28/03/2013 nyuma yo kurumwa n’inzoka y’Inshira yari yakinishije umwanya munini ayizengurukiriza ku ijosi rye.
Uyu mugabo wari uzwi ku izina rya Zakayo yari asanzwe afata inzoka akazikinisha, zikamuruma ntagire icyo aba ariko izo yajyaga afata ngo ntizabaga ari nini nk’iyo yamuhitanye.
Amakuru aravuga ko Ndayambaje André ukomoka mu murenge wa Cyisaro mu karere ka Rulindo yigeze kuribwa n’inzoka, noneho baramugombora ndetse baramutsirika ku buryo atashoboraga kongera kuribwa n’inzoka ngo agire icyo aba.
Ndayambaje ngo yari yaraje mu murenge wa Macuba wo mu karere ka Nyamasheke gukora mu materasi atengenezwa muri uyu murenge.
Iyo nzoka yaje guhitana ubuzima bwa Zakayo ngo yavumbuwe n’abakoraga amaterasi mu mudugudu wa Rupango, akagari ka Mutongo ahagana saa yine za mugitondo ihita ihungira mu mizi y’igiti cyari mu murima barimo gucamo amaterasi.
Abakozi ngo bahise batangira kugitema kiza kugwa mu ma saa munani z’igicamunsi nk’uko twabitangarijwe n’abari bahari.
Icyo gihe ngo Zakayo yari hafi aho ayitegereje ngo ayifate nk’uko yari asanzwe afata izindi. Cyakora ngo abaturage benshi bari bahari bibazaga uburyo ari buyifate n’ukuntu babonaga iteye ubwoba ku buryo butandukanye n’izo yajyaga afata.
Igiti ngo kimaze kugwa, Zakayo yafashe n’intoki iyo nzoka bavuga ko yareshyaga byibura na metero ebyiri bagereranyije, arayikurura ayivana mu mwobo (wo mu mizi y’igiti) yari irimo arangije atangira kuyikinisha ayizengurukiriza mu ijosi.
Icyo gihe, ngo abantu benshi bari bahaje kugira ngo barebe uko umuntu afata inzoka ntigire icyo imutwara.
Cyakora ngo byageze hagati, iyo nzoka y’Inshira imudoma ku gikonjo (hafi y’ikiganza), abantu bari aho batangira kumubwira ngo nashyire hasi “iryo shyano” ariko we arabahakanira akababwira ko ibitewe n’uko “yari irakaye gatoya”, nk’uko abo bamwe muri bo babidutangarije.
Mu gukomeza kuyikinisha, ngo iyo nzoka yaje kugera ubwo izamura umutwe imudoma (imuruma) ku ijosi, abantu bamwe mu bari aho batangira kwiruka ariko Zakayo akababwira ko atari ubwa mbere arumwe n’inzoka.
Amafoto yafashwe n’umwe mu barimo kureba uburyo uwo mugabo afata inzoka yerekana uburyo uwo mugabo bigaragara ko yari akiri muto yari yafashe iyo nzoka ndende yayizengurukije mu ijosi rye, arangije igihimba akinyuza mu kwaha kwe noneho igice kigana ku gituza cy’inzoka agifatisha intoki ze, umutwe wayo urereta.
Ayo mafoto agaragaza ahantu inzoka yarumye ku gikonjo cy’ukuboko kwa Zakayo hava amaraso atari menshi ndetse n’ahandi ku ijosi iyo nzoka yadomye, hagaragara ko hasharadutse. Cyakora, abari bafite aya mafoto ntibatwemereye kuyaduha.
Nyuma gato y’uko iyo nzoka imurumye ku ijosi, ngo Zakayo yarayijyanye ayishyira hasi ngo yigendere ariko ngo abwira abari aho ngo “ntibayice”, arangije arigendera.
Ubwo yageraga mu nzira ataha nko mu minota 30 ngo yafashwe n’isereri, nyuma gato atangira guhuma amaso, bahita bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Gatare cyo mu murenge wa Macuba ariko akigera mu isuzumiro (Consultation) ryacyo ahita yitaba Imana.
Iyo nzoka ngo yaba yari ifite imbaraga zidasanzwe
Amakuru ava mu babibonye (badashaka ko amazina yabo atangazwa) aravuga ko ubwo Ndayambaje André (Zakayo) yari akimara gufata iyo nzoka mu ntoki ze yahise avuga ko ifite imbaraga zidasanzwe (force superficielle), bityo abuza abamurebaga kuza kuyica.
Nyuma yo kuyishyira hasi, Ndayambaje yahise ataha hamwe n’abandi bari kumwe, ariko bamwe mu bari basigaye aho birukankana ya nzoka, baza kuyifata barayica.
Ubwo yari ageze mu nzira nko mu minota 30 ahagurutse, ngo yumvise ahise isereri ahita abwira umu-gapita ubakoresha mu materasi ko “ya nzoka bayishe” maze avuga ko ngo umuntu uyikubise inkoni bwa mbere “amwambuye ubuzima”.
Hashize akanya gato, ngo ahita atangira guhuma, asaba uwo mugapita kumugeza kwa muganga avuga ko nibamutera urushinge akira, ariko ubwo yageraga mu isuzumiro, yahise anogoka.
Ubwo twakoraga iyi nkuru ku manywa yo kuri uyu wa gatanu, tariki 29/03/2013, ababishinzwe barimo gutegura uburyo umurambo wa Ndayambaje wajyanwa mu karere ka Rulindo gushyingurwayo.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
bibabere isomo uwiyishe ntaririrwa kandi ukina n,imbwa ikakuruma
...Nta Foto??? Inkuru nk’iyi uti nta foto kandi hari abazifashe. Ku nkuru nk’iyi, ayo mafoto kuki utayiguze ahubwo ? Yakabaye ivuga byinshi inagaragaza inkuru koko! Wari wabonye inkuru ariko Aha wayatayemo ! Shakisha ayo mafoto , turayashaka- ku kiguzi akwiye!
Birababaje !!!!!
yari ifite force superficielle cg ni force surnaturelle??
abantu bakinisha ibisimba nibitonde bamenye ko ari inyamaswa nkuko zitwa!abatunze imbwa nabo bajye bazitondera!
Murakoze kudusangiza iyi nkuru, ni ingenzi cyane kuri njye no ku bandi bantu bose cyane abasahakashatsi bazi icyo imihango,imigenzo n’imiziririzo bivuze mu Muco uwo ariwo wose by’umwihariko mu Muco Nyarwanda.
Nakoze ubushakashatsi kuri KIRAZIRA mu Muco Nyarwanda n’Ubuzima bwa muntu bushingiye ku myizerere, imyumvire, imitekerereze n’imyitwarire, nahuye na byinshi biruta ibi maze kandi nkoresha uburyo mvamahanga twize mu buvuzi ngo ibibazo nk’ibyo twari duhuye nabyo bivurwe ariko birananirana. Nibwo nahise mpumekerwamo umwuka wo gutangiza uburyo bwo kuvura indwara n’ibibazo byo mu mutwe bushingiye ku Muco Nyarwanda ’Rwandan Cultural Psychotherapy’, nakwifuza kuzaganira bihagije n’umunyamakuru wanditse iyi nkuru.
Imiyoboro mwamboneraho ni: e-mail:[email protected] cg Telefoni igendanwa: 0788 514 144, ubundi Nkorera ku KIGO NYARWANDA CY’UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO,RCHC.
Murakoze