Nyamasheke: Umugabo yishwe nyuma yo gufatwa acuragura

Umurambo w’umugabo witwa Léopord Bigaruka watoraguwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21/07/2012, yaraye yishwe mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu azize ko yaba yari umucuraguzi.

Uwo murambo wa Bigaruka wari ufite imyaka 76, watoraguwe mu mu mudugudu wa Rutiritiri, mu kagari ka Mutongo ko mu murenge wa Cyato mu karere ka Nyamasheke, ubundi wari usanzwe uvuka mu mudugudu wa Gahira mu kagali ka Banda mu murenge wa Rangiro.

Théoneste Semakombe w’imyaka 30 afatanyije na Victor Nkomeje w’imyaka 33, nibo bamwishe, bamukubise ahagana mu masaha y’Isaa Yine basanze ari gucuragura ku rugo rw’uwitwa Simeon Ntawiyahura.

Semakombe yahise aburirwa irengero naho Nkomeje yemeye icyaha ahita ashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi ya Kanjongo mu gihe hagikorwa iperereza. Umurambo wa nyakwigendera wabonetse mu nzira hafi y’urugo rwa Ntawiyahura wajyanywe ku bitaro bya kibogora ngo ukorerwe isuzuma.

Umuyobozi wa polisi ikorera mu karere ka Nyamasheke, Superintendent Ntidendereza Alfred, yasabye abaturage kwirinda kwihanira mu gihe bakorewe ibyaha kuko hari inzego zitandukanye, zishinzwe kubakemurira amakimbirirane no guhana abanyamakosa.

Ati: “Ubutabera burahari nibwo bugomba guhana umuntu nyuma yo guhamwa n’icyaha. Nta muturage n’umwe wemerewe kwihanira kuko uzabikora azajya abihanirwa, nk’uko n’uwo yafashwe n’undi agishakishwa. Polisi nicyo ibereyeho, ubuyobozi n’icyo bubereyeho”.

Yakomeje avuga ko niba hari uwakoze icyaha ikirego cyazajya gishyikirizwa polisi ikabikurikirana kuko ariyo ishinzwe umutekano w’abaturage n’ibyabo.

Mu gihe twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa cyato wabereyemo iki cyaha, Nkinzingabo Patrice, ariko ntiyitabaga terefoni igendanwa.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo   ( 3 )

Uyu musaza na we asazanye icyasha rwose, umucuraguzi! Ariko abamwishe na bo bashobora kuba bari bamurwaye. Gusa igikenewe ni ugukomeza kwigisha indangagaciro na kirazira, tuzi ko kizira kikanaziririzwa kwica. abishi rero bahanwe kuko atari impanuka yabaguyeho. Umutekano urakenewe kandi ugacungwa n’abaturage.

Denys Basile yanditse ku itariki ya: 25-07-2012  →  Musubize

aimable sinemeranya nawe umucuraguzi iyo afashwe ashobora guhanirwa kuvogera cg guteza umutekano muke, naho inyamasheke ho sigitangaza kwica haba urugomo cyane.abibishe uwo mukabwe nibahanywe ntarwitwazo iyo bamufata se baka muha abashinzwe guhana ko bahari.

Andrew HABIMANA yanditse ku itariki ya: 22-07-2012  →  Musubize

nonese ko nta tegeko rihana abarozi noneho uyu we ni n’umucuraguzi,bamurega agafatwa nubundi akarekurwa,ahubwo muzashyireho itegeko ribahana nibwo bizagabanya ababafatira muri ibyo bakabakubita

aimable yanditse ku itariki ya: 22-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka