Nyamasheke: Umugabo n’umugore we basanzwe mu nzu bishwe

Mpagazehe Philemon n’umugore we Mukamana Naeme bari batuye mu mudugudu wa Mitanga mu kagari ka Karengera, tariki ya 26 Gicurasi 2014 mu masaha ya saa tatu z’amanywa basanzwe mu nzu babagamo batemaguwe n’abantu bataramenyekana kugeza magingo aya.

Nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kirimbi, Nkinzingabo Patrice, ngo uyu muryango wari ufitanye amakimbirane akomeye n’undi muryango ufitanye isano n’uyu mugabo wishwe.

Mukamana Naeme yari umugore wa gatatu wa Mpagazehe, Mukamana yaje kubana na Mpagazehe avuye mu yindi nzu kuko yari umupfakazi, yaje yimura umugore wari ufitanye abana 6 na Mpagazehe, baramenengana bajya gucumbika kwa nyirarume (uva inda imwe na nyina), Mukamana nta mwana yahazanye.

Uwo mukeba we rero aho yari yarahukaniye ngo yahora ahigira umugabo we n’umugore ko azashirwa ari uko abishe. Ku cyumweru ngo bafashe ikirago n’amasuka, umugore n’abahungu be bavuga ko bagiye guhinga, baragenda barahinga barataha, bukeye inkuru isakara ko uyu muryango wamaze kwicwa.

Nkinzingabo Patrice abivuga muri aya magambo “twagiye kumva twumva abaturage baraduhuruje mu masaha ya saa tatu ngo Mpagazehe yashizemo umwuka kandi bamutemaguye, ntitwari tuzi ko n’umugore nawe bamwishe, bagiye kureba mu cyumba bararagamo basanga n’umugore nawe yashizemo umwuka, kandi byagaragara ko batemaguwe mu mutwe, umugabo we yari yambaye imyenda aryamye hasi bishoboke ko bamutemaguye bamusanze yicaye mu ntebe bagahirikira hasi”.

Nkinzingabo akomeza avuga ko hari akana kabonye ibyo biba akaba ariko kerekanye umwe mubo kabashije kubona bari kwica uwo ako kana kita Sekuru, ahita atabwa muri yombi.

Kugeza magingo aya abantu bane nibo bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi, babiri akaba ari abahungu ba Mpagazehe na nyina ubabyara witwa Mukarwego Caterine akaba nawe yatawe muri yombi.

Kuri ubu imirambo ya ba Nyakwigendera yagejejwe mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma, bikaba biteganyijwe ko uyu munsi ku itariki 27 Gicurasi 2014 iza gushyingurwa.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka