Nyamasheke: Ukwezi kw’imiyoborere myiza kwatangijwe hakemurwa ibibazo by’abaturage
Ukwezi kw’imiyoborere myiza kwatangijwe ku mugaragaro mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20/01/2014 ngo kuzibanda ku gukemura ibibazo by’abaturage ku bufatanye bw’abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abaturage.
Uku kwezi kwatangirijwe mu murenge wa Mahembe, hakirwa ibibazo by’abaturage bigakemurwa, ibindi bikayoborwa inzira yo gukemukamo.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yabwiye, abaturage b’umurenge wa Mahembe ko uku kwezi kugamije gusobanura imiyoborere myiza kugira ngo abaturage bamenye uruhare rwabo.

Habyarimana yavuze ko uku kwezi kuzibanda ku gukemura ibibazo ku bufatanye n’abaturage, kurwanya ruswa ndetse no guteza imbere serivise nziza.
Uku kwezi kandi ngo kuzarangwa n’amarushanwa yitiriwe Umukuru w’Igihugu "Kagame Cup Competition", ahera ku rwego rw’utugari akazageza ku mirenge izahiganirwa igikombe kizatangirwa ku rwego rw’akarere.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yavuze ko uku kwezi kw’imiyoborere myiza kugomba kugira impinduka zigaragara mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Gahunda yo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza mu karere ka Nyamasheke yitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo Ingabo na Polisi ndetse n’abakozi mu karere barimo ushinzwe imiyoborere myiza ndetse n’ushinzwe ubujyanama mu by’amategeko.

Bose bakaba bafatanyirije hamwe n’abaturage b’umurenge wa Mahembe mu kwakira no gukemura ibibazo bamwe bagaragaje.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|