Nyamasheke: Ubwegure bw’uwari perezida wa Njyanama y’akarere bwemejwe

Nyuma y’uko uwari perezida w’inama njyanama y’akarere ka Nyamasheke, Musabyimana Innocent yeguriye kuri iyo mirimo, abajyanama bakabyemeza byari bitegerejwe ko Guverineri na we abyemeza.

Biteganyijwe ko ibyemezo by’inama njyanama byohererezwa Guverineri akabanza akabishishozaho akareba niba koko byafatanywe ubushishozi, haba hari ibitanoze akaba yabagira inama.

Kuri uyu wa 19/01/2015 Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Cartas Mukandasira yatangaje ko ku bwegure bwa Musabyimana wari perezida w’inama njyanama y’akarere ka Nyamasheke ntacyo yarenzaho.

Musabyimana Innocent yeguye ku mwanya wa perezida w’inama njyanama y’akarere ka Nyamasheke tariki 28/12/2014, akaba yaravugaga ko akazi akora muri iyi minsi katamwemerera kugumya kuba umujyanama w’akarere uko bikwiye.

Musabyimana Innocent wari perezida wa njyanama y'akarere ka Nyamasheke.
Musabyimana Innocent wari perezida wa njyanama y’akarere ka Nyamasheke.

Musabyimana ubu usigaye ari umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mbere yari umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB).

Kuri ubu akarere ka Nyamasheke gafite inama njyanama ituzuye, nyuma y’uko uwari umujyanama akaba n’umuyobozi w’akarere Habyarimana Jean Baptiste yeguye ndetse na perezida w’inama njyanama akaba yaramaze kwegura.

Habyarimana Jean Baptiste yakomokaga mu murenge wa Ruharambuga mu gihe Musabyimana Innocent yavaga mu murenge wa Kagano.

Ndashimye Leonce visi perezida wa njyanama ya Nyamasheke avuga hazabaho kuzuza imyanya y’abajyana mu gihe minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu na komisiyo y’amatora bazaba bamaze kugena igihe bizakorerwa.

Agira ati “twebwe dutanga raporo muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ikazagena umunsi, komisiyo y’amatora ikazaza gutoresha abajyanama”.

Ibi bishatse kuvuga ko umuyobozi w’akarere azaboneka nyuma yo kuzuza inama njyanama ku myanya iburamo. Kugeza ubu nta munsi cyangwa igihe biratangazwa ku buryo bizakorwamo.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo   ( 2 )

kwegura sigitangaza igihe binaniye nyirabyo .nkurugero rubabaje munzego zibanze ahantu bemerera mutuweli abana bimfubyi batishoboye umwaka ugashira iyo mutuwili batayibonye NGO bayivurizweho banaruwe ibyo Niki abayobozibaho baba bashoboye? kandi benshi bazize iyomisanzu .aho dutanze urugero niyiziye ni bweramana ;Ruhango;akagali rwinyana;umudugudu Wa rugarama uwabishaka namubwira urugo neza akababaza hari numwana urembye ukenewe kwitabwaho.

alias simba yanditse ku itariki ya: 20-01-2015  →  Musubize

umuyobozi runaka najya yumva inshingano atakizishoboye bajye bamureka agende

michelle yanditse ku itariki ya: 19-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka