Nyamasheke: Ubwato bukorera mu kiyaga cya Kivu bwatangiye guhabwa ibirango

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 7/11/2014 nibwo hatangijwe igikorwa cyo gushyira ibirango (plaque) ku mato yose akorera mu kiyaga cya Kivu mu rwego rwo kuyamenya no gufasha guca akajagari karangaga amato menshi yakoreraga mu kiyaga cya Kivu.

Umuyobozi w’abarobyi mu karere ka Nyamasheke, Bazirake Eraste avuga ko kuba amato yose agiye gushyirwaho ibirango bizatuma akajagari kabonekaga mu kuroba gacika ndetse n’abantu bajyaga bikinga ijoro bakarobesha imitego itemewe bakazajya batahurwa ku buryo bworoshye.

Nta bwato buzakorera mu kiyaga cya Kivu budafite ikirango.
Nta bwato buzakorera mu kiyaga cya Kivu budafite ikirango.

Bazirake avuga ko mu gihe cya nijoro bajyaga babona amato menshi ari kuroba ariko bikabagora gutandukanya amato azwi aba muri koperative n’ataba mo, bityo n’ibyaha byakorewe mu mazi bikagorana kumenya uwabikoze uwo ari we.

Agira ati “kuba tubonye ibirango bizaca akajagari kagaragara ubwo twabaga turoba, bizatuma tumenya abarobyi nyakuri tumenye amato atwara ibintu n’abantu ndetse n’ubwato bukoresha imitego itemewe cyangwa se butwara za magendu bumenyekane ku buryo bworoshye”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bahizi Charles, avuga ko ibi birango byaje bikenewe kuko bizakemura ikibazo cyagaragaraga cyo kutamenya nyakuri amato arobera mu kiyaga cya Kivu, ndetse n’andi akora ibindi bintu bitandukanye, ibi ngo bikazafasha kumenya neza ibikorerwa muri iki kiyaga.

Agira ati “aya mazi yacu tugomba kuyacunga neza, tukamenya ibiyakorerwamo akajagari kagaragara mu mato kagacika, haba hari ikibaye bakabasha kumenya ubwato bwabikoze na nyir’ubwato, bityo abaroba n’abakorera ibindi mu kiyaga bakamenyekana”.

Bahizi Charles (w'inyuma) avuga ko ibi birango bizafasha guca akajagari mu kiyaga cya Kivu.
Bahizi Charles (w’inyuma) avuga ko ibi birango bizafasha guca akajagari mu kiyaga cya Kivu.

Bahizi avuga ko nta bwato buzemererwa kujya mu kiyaga budafite ikirango, yaba abatwara abantu n’ibintu, abishimisha cyangwa se abaroba, mu gihe nta bwato buzemererwa kuroba budafite ikirango ndetse butari muri koperetive z’abarobyi zizwi.

Ibi birango byatanzwe, bizajya bigurwa ibihumbi 20 azajya ashyirwa kuri konti y’akarere, uyu muhango wo guha amato ibirango ngo ukaba ari imwe mu mpamvu zatumye kongera kuroba mu kiyaga cya kivu bigizwa inyuma, bikaza gufungurwa kuri cyumweru tariki ya 9/11/2014, mu gihe byari biteganyijwe gutangira ku itariki ya 07/11/ 2014.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka