Nyamasheke: Siraguma Désirè yaraye yishwe

Siraguma Désirè, umucuruzi mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, yaraye yishwe atemaguwe. Abavandimwe ba Siraguma bavuga ko yishwe na Nzabakirana Gratien amuziza ko yanze kumukopa inzoga.

Ubwo twavuganaga n’abavandimwe be (bakuru be bo kwa se wabo) bari bavuye kumuheka badutangarije ko bumvise ko yatemwe n’uwitwa Nzabakirana Gratien yari yanze gukopa inzoga hanyuma akajya mu rugo kuzana umuhoro yamutemesheje.

Aba bavandimwe be aribo Iryamukuru Erneste, Munyengabe Joseph ndetse na Ntiruburicyoruvuga Fabien bavuze ko ubu Nzabakirana afungiye kuri station ya police y’umurenge wa Kagano, tukaba tukigerageza kuvugana n’ubuyobozi bwa polisi hamwe na nyiri ubwite tukaza kubagezaho amakuru arambuye.

Isiraguma Désirè yavukaga mu murenge wa Rangiro ariko yagacururiza butiki n’urwangwa mu gasantere ka Makoko mu kagari ka Mubumbano mu murenge wa Kagano.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka