Nyamasheke: Perezida yategetse ko bishyurwa ariko baracyasiragizwa

Abaturage bo mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko bategereje kwishyurwa umwenda baberewemo na rwiyemezamirimo Rurangirwa Jean Baptiste bagaheba.

Ubwo yasuraga Akarere ka Nyamasheke muri Kamena 2015, Perezida Kagame yari yasabye ko iki kibazo cyarangizwa mu gihe cya vuba, nyamara abaturage bakomeje kuvuga ko batarabona amafaranga yabo kandi ntibasobanurirwe aho byapfiriye.

Umwenda abo baturage bishyuza n’uw’ibikorwa bakoze mu kubaka amashuri i Banda na Kamitira yo muri Rangiro, Icyavumu na Ruhengeri byo mu Murenge wa Macuba ndetse na Gitaba, muri 2008 ariko kugeza ubu bakaba batarahembwa.

Umwe mu baturage ufitiwe umwenda n’uyu rwiyemezamirimo Rurangirwa Jean Baptiste,avuga ko bahamagawe ngo batange amazina, nyamara kugeza magingo aya bakaba bagitegereje barahebye.

Yagize ati “Kuva Perezida yavuga ngo bagikemure vuba twaje ku karere twandika amazina yacu na konti zacu turategereza na n’ubu twarahebye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aimé Fabien, avuga ko bahamagaye rwiyemezamirimo, Minisiteri y’Uburezi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, REB, Rurangirwa akemeza ko abereyemo abaturage umwenda.

Yagize ati “Twahamaje inzego zirebwa n’iki kibazo rwiyemezamirimo yemera ko afitiye abaturage amafaranga, ndetse abaturage batanga konti zabo hasigaye ko REB ishyira amafaranga yabo ku makonti. Gusa tuzakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo iki kibazo kirangire vuba”.

Rurangirwa Jean Baptiste uhagarariye sosiyete RGP yubakaga amashuri mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko ababajwe no kuba atarishyurwa ngo na we abashe kwishyura.

Rurangirwa yavugaga ko Leta imufitiye amafaranga arenga miliyoni 70 kandi muri Nyamasheke ngo akaba agomba kwishyura miliyoni abarirwa muri 2 n’ibihumbi 700.

Twagerageje kuvugana na REB ngo tumenye icyo ivuga kuri iki kibazo ariko ntibyadukundira.

Nubwo rwiyemezamirimo avuga ko umwenda ababereyemo ari miliyoni 2,7 abo baturage basaga 50 bo bavuga ko bari kwishyurwa asa miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka