Nyamasheke: Nyuma yo kugaragariza ikibazo cye Perezida, Ruzindana Ladislas yishyuwe
Nyuma y’uko umusaza Ruzindana Ladislas wo mu karere ka Nyamasheke agaragarije Perezida Kagame akarengane yagiriwe na NPD-COTRACO yakoresheje ubutaka bwe itamwishyuye, ku wa 17/01/2013 iyi sosiyete yamwishyuye amafaranga miliyoni nk’ingurane y’ubutaka yakoresheje icukuramo itaka ryo gukora umuhanda Buhinga-Nyamasheke.
Uyu musaza ufite ubutaka mu mudugudu wa Kagarama, mu kagari ka Kibogora, umurenge wa Kanjongo wo mu karere ka Nyamasheke, tariki 16/01/2013, yari yagaragarije Umukuru w’Igihugu ko Sosiyete NPD-COTRACO yamwangirije isambu ndetse n’ibiti by’intusu ariko ntimwishyure.
Umukuru w’Igihugu akimara kumva imiterere y’ikibazo cya Ruzindana Ladislas yategetse ko inzego zose zirebwa na cyo zigomba guhita zigishakira umuti, kandi ahamagarira NPD-COTRACO gukemura icyo kibazo, nubwo nta wuhagarariye iyi sosiyete wagaragaye ubwo iki kibazo cyabarizwaga mu ruhame.
Perezida Kagame yatsindagiye ko ashaka kumva, mu gihe kidatinze iki kibazo cyakemutse kandi umusaza yishyuwe ibye byangijwe.
Bukeye bw’uko Umukuru w’Igihugu asabye ibi inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bwa NPD-COTRACO, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage zari zisesekaye mu kagari ka Kibogora kugira ngo zikurikirane ikibazo cy’umusaza Ruzindana Ladislas.
Bamaze gusuzuma ikibazo yari yagaragaje, basanze ibiti uyu musaza yavugaga yarabyishyuwe ndetse na we akaba yarabyemeye kandi bikaba bigaragazwa n’inyandiko yishyuriweho amafaranga ibihumbi 174 NPD-COTRACO.

Iri tsinda ariko ryasanze ubutaka bw’uyu musaza bucukurwamo igitaka (carrière) cyo gukora umuhanda ari ubutaka butakijyanye n’ubuhinzi ndetse n’ikindi gikorwa cyamugirira umumaro ubwe, bityo bikaba ngombwa ko abuguranirwa kuko bwo kugeza na n’ubu bugikomeje gucukurwamo icyo gitaka.
Ku bwumvikane bwe na NPD-COTRACO, uyu musaza Ruzindana Ladislas yemeye kuguranirwa ubwo butaka amafaranga miliyoni imwe maze akajya kwishakira ubundi butaka nk’uko yagaragarije iryo tsinda ko ari ko abyifuza.
NPD-COTRACO yemeye guha uyu musaza ayo mafaranga, ikoresheje cheque maze na yo ikegukana ubwo butaka bucukurwamo carrière bungana na are 8,14. Iyi sosiyete yaragije ubu butaka akarere ka Nyamasheke kandi isaba ko akarere kazayifasha mu gukora ihinduranyabyemezo kuri nyir’ubutaka.
Bitewe n’uko uyu musaza atari yajyanye n’abagize umuryango we mu gukemura ibi bibazo, iyi cheque yabaye ibitswe n’akarere ka Nyamasheke, uyu musaza akazajya kuyifata ari kumwe n’abahagarariye umuryango we (uwo bashakanye cyangwa abana), atabajyana akajyana urupapuro ruriho umukono wa noteri rwerekana ko bamutumye.
Impamvu y’ibi, ngo ni ukugira ngo hirindwe ko nyuma y’uko uyu musaza yishyuwe, abagize umuryango we batazateza ikibazo, na bo bishyuza ubwo butaka kuko ari ubw’umuryango.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
HE abantu bazajya bakemurra ikibazo ari uko muhibereye nabo bajye bakurikiranwa bahanwe kuko babyirengagiza kd ntibakakuvunisha svp dushyigikiye umusaza wacu byimazeyo
Inzego zirebwa nibibazo zakagombye kujya zibikemura mbere bitiriwe bigezwa kumukuru w’igihugu,ubuse ko babikemuye?
Ariko nukuri HE abantu bamwe baramunaniza. Ubu iki kibazo nticyagombye ku ba cyarakemutse kera koko.