Nyamasheke: Ntibavuga rumwe ku guca ibikomoka kuri peterori mu mabutiki
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwafashe icyemezo cyo guca ibikomoka kuri peterori bicururizwa mu mabutiki ndetse no mu ngo z’abaturage ku mpamvu bemeza ko ari iz’umutekano w’abaturage, ndetse no kwirinda ubujura bwa hato na hato bwakorwaga n’abatwara ibinyabiziga by’isosiyete ikora umuhanda mu karere.
Nyamara abaturage, abatwara ibinyabiziga ndetse n’abacuruza ibyo bikomoka kuri peterori bakomeje kwemeza ko bidakwiye gucika kugurishwa kuko bibafitiye akamaro gakomeye ku bukungu bwabo ndetse bikaborohereza ngo kuko nta n’ahantu hafi hemewe bashobora kubigurira.
Umwe mu bacuruza ibikomoka kuri peterori muri butiki avuga ko bimwinjiriza amafaranga kandi ko amaze umwaka urenga abicuruza nta mpanuka byigeze bimuteza, akongeraho ko babikora cyane mu nyungu z’abafite ibinyabiziga badashobora kubona hafi aho babigura mu gihe bashatse kunywesha ibinyabiziga byabo ku buryo butunguranye, dore ko mu karere kose habarizwa sitasiyo icuruza ibikomoka kuri peteroli imwe iri muri santere y’ubucuruzi ya Tyazo.
Agira ati “uretse kuba bitwungura binafasha abaturage bafite ibinyabiziga kuko iyo amavuta abashiriye ho bahita bitabaza hafi kuri butiki bagakomeza urugendo yaba abagenzi n’umushoferi bikaborohereza, kandi tubikura ahantu hemewe ndetse tuba tunafite inyemezabuguzi”.

Undi muturage utwara ibinyabiziga avuga ko badakwiye guhagarika gucuruza ibikomoka kuri peterori mu gihe batashyiraho uburyo bashobora kubibona ku buryo bworoshye, agasanga icyo cyemezo cyaba gihubutse kandi cyaba kije kubaca intege.
Agira ati “nta sitasiyo ya lisansi cyangwa ya mazutu iba hafi hano bigusaba kugenda nibura ibirometro 12 kugira ngo ubibone. Ubwo se uramutse ugiriye ikibazo mu nzira byagenda gute, twizere ko ibyo ari ibivugwa bitazajya mu bikorwa”.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, avuga ko bagiye guhagurukira guca ibikomoka kuri peterori bicururizwa hirya no hino mu maguru mashya ngo kuko nta rundi rwitwazo rwatuma abafite ibinyabiziga batabisanga mu masitasiyo yemewe kuko atari kure cyane byatuma batahagera.
Agira ati “ibikomoka kuri peterori bifite ingaruka nyinshi zirimo inkongi z’umuriro ndetse ahantu bicururizwa haba hari umwanda ushobora kwangiza ibinyabiziga, tutiyibagije ababyiba mu isosiyete iri gukora umuhanda, birakwiye ko dufata ingamba, nta ngaruka mbi ziragera ku baturage bacu”.
Iki cyemezo cyo guca ibikomoka kuri peterori bicururizwa mu ngo no mu mabutiki cyafashwe mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka wa 2014, ubuyobozi bukaba buvuga ko ubu ari bwo bugiye gutangira kugishyira mu bikorwa.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ndacyeka ibyemezo nkibbi biba bizagira ingaruka kubaturage byagakwiye kujya gufata habanje kubaho kuganira nabo bigiye gufatirwaho ndavuga abaturage kuko ubu bagiye kubihomberamo ikindi kandi batanumvishije neza impamvu bigiye guhagarika kandi wenda guhagarikwa kwabyo aribyo bibafitiye akamaro kurusha gukomeza kubicuruza