Nyamasheke ni yo ifite abanyamuryango benshi ba FPR mu Ntara y’Iburengerazuba

Akarere ka Nyamasheke kaza ku isonga mu Ntara y’iburengerazuba mu kugira abanyamuryango benshi ba FPR-Inkotanyi kandi bakora neza, nk’uko byemezwa na Komiseri Ushinzwe Imibereho myiza mu muryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, Madame Nirere Françoise.

Ibi Komiseri Nirere yabivugiye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’Umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke byabaye kuri nuyu wa Gatandatu, tariki 01/12/2012.

Kugeza ubu, abagera kuri 95% by’abaturage b’akarere ka Nyamasheke ni abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi.

Chaiman wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste.
Chaiman wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste.

Umukuru w’umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yashimye abanyamuryango ba FPR mu karere ka Nyamasheke ku bw’ibikorwa byiza babashije kugeraho ku bw’uyu muryango.

Habyarimana ashimira umuryango wa FPR-Inkotanyi kuko watumye Abanyarwanda bashobora gutera imbere, ariko ngo ikiruta byose ni uko FPR yatoje Abanyarwanda kwishakamo ibisubizo.

Abanyamuryango bari babukereye.
Abanyamuryango bari babukereye.

Komiseri mu muryango wa FPR-Inkotanyi ushinzwe akarere ka Nyamasheke, Depite Esperance Mwiza, yabwiye abanyamuryango bo muri aka karere ko FPR-Inkotanyi yatumye abatuye Nyamasheke batakitwa ab’inyuma y’ishyamba.

Uyu mudepite ukomoka muri aka karere ashimira FPR ko yimakaje Ubumwe n’Ubwiyunge, agasaba abanyamuryango bawo muri aka karere kutazaha urwaho uwatokoza ibyo byiza FPR yabagejejeho.

Mu gihe abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu karere ka Nyamasheke bizihiza isabukuru y’imyaka 25 uyu muryango umaze uvutse, barishimira ko imyiteguro y’uyu munsi yajyanye n’ibikorwa by’ingirakamaro byo kuvana mu bukene abatishoboye.

Muri byo harimo ko imiryango igera kuri 604 yaremewe, harimo inka zigera kuri 451, ihene 102, ingurube 13 n’andi matungo atandukanye yatanzwe muri aka karere. Ikindi cyishimirwa ni inzu urubyiruko rwubakiwe umuturage utishoboye ifite agaciro ka miliyoni umunani, ikazatahwa tariki ya 25/12/2012.

Ibirori byaranzwe no kumurika ibyo abaturage bagezeho, akarasisi k’abamotari, morale, indirimbo n’imivugo bisingiza uyu muryango, ubuhamya bw’abiteje imbere bashingiye ku bitekerezo bya FPR, ndetse n’ubutumwa bwatanzwe n’abayobozi b’uyu muryango ku nzego zitandukanye.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko mu rda haba andi mashyaka ko ntajya nyumva nayo yagize iminsi mikuru? ko mbona se FPR yabaye nka MRND bimeze gute wagirangi nishyaka rimwe rukumbi, munsobanurire simenyereye politique

NAKAGA yanditse ku itariki ya: 2-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka