Nyamasheke: Mukankusi arashimira Perezida Kagame ko yamwubakiye akamuha n’inka
Umugore w’umupfakazi utuye mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke witwa Mukankusi Lucie, atangaza ko amaze kugera ku rwego rwo kwiteza imbere ubwe nyuma y’uko yavanywe muri nyakatsi akubakirwa inzu y’amabati ndetse agahabwa inka.
Uyu mubyeyi ashimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ko yamufashije kubakirwa inzu nziza amuvanye muri Nyakatsi, kandi akamuha inka, none akaba akamira abana be batanu ndetse n’abaturanyi.
Kuba yarubakiwe kandi agahabwa inka ngo byatumye imibereho ya Mukankusi n’abana be ihinduka cyane kuko nyakatsi yabagamo yavaga ku buryo iyo imvura yagwaga byabaga ari ingorane.

Kugamisha abana bato ndetse no guteka ibibatunga ntibyabaga bigishobotse ku buryo yemeza ko byabaga ari ingorane. Gahunda yo kurandura nyakatsi yamugezeho ariko kuri we isa n’umwihariko kuko yabonye ari nk’ibitangaza, nk’uko abyitangariza.
Mukankusi ashimira Perezida Kagame ko bishingiye mu miyoborere myiza ye yabashije kubakirwa iyo nzu nziza ndetse agahabwa inka, none imibereho ye ikaba yarateye imbere mu buryo bugaragara.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|