Nyamasheke: Minisitiri Musoni yagiranye igihango n’abakuru b’imidugudu
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa kane, tariki ya 17 Mata 2014, yagiranye n’ abakuru b’imidugudu igihango cyo kubungabunga umutekano ku buryo butari busanzwe kandi bakazatereka intango (inzoga) igasangirwa ubwo bazongera guhura bishimira ko ibyo biyemeje bamaze kubigeraho.
Minisitiri Musoni James yabwiye abaturage ba Nyamasheke cyane cyane abayobozi ko imiyoborere myiza ikwiye gushingira ku kujya inama n’abo bayobora akaba ari yo mpamvu yahagurutse ngo bajye inama barebe uko barushaho guteza imbere igihugu.
Yababwiye abaturage ko u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi cyane ku buryo nta muntu waza gusenya ibimaze kugerwaho uko yiboneye, asaba abuturage kugumya kubumbatira umutekano.

Yongeye kubibutsa ibyo Perezida wa Repuburika Paul Kagame aherutse gutangaza ko Abanyarwanda bagomba kuba umwe, bagakorera igihugu bashobora kubazwa inshingano cyabahaye kandi bagatekereza mu buryo bugari mu kubaka igihugu.
Yongeye gusaba abaturage kudaha amatwi abanyapolitike babi bakomoka mu karere kabo baba hanze y’igihugu bababibabamo ibitekerezo bibi bigamije gusenya ibyo bamaze kugeraho maze abaha umuhigo wo kuzafatanya ntihazagire umuntu ubatega amatwi na rimwe umutekano ukazasugira mu midugudu yabo.
Yagize ati “duhane igihango n’umuhigo ko nta muntu uzaca mu mudugudu ngo akore ibikorwa bihungabanya umutekano, mubigishe mushyireho uburyo bushoboka ariko ntihazagire igikorwa na kimwe abaturage muyobora bazagaragaza kitari cyiza kandi n’ibikorwa bibi ntibizagaragare, mwime amatwi abo babagirira impuhwe kandi ntacyo bishoboreye ubwabo”.

Minisitiri Musoni yavuze ko hagiye gushyirwaho umuntu uzajya abihemberwa uzafatanya n’umuyobozi w’umudugudu gutanga amakuru no gufasha abaturage kugumya kubumbatira gahunda nziza Leta ibashakira.
Abakuru b’imidugudu ngo babigeze kure
Habanabakize Thomas avuga ko bamaze kugura ikaye y’umudugudu ku buryo nta muntu ushobora kurara ku mudugudu atazwi , akandikamo igihe asohokeye ndetse hakaba hazwi neza n’ikimugenza.
Yagize ati “nta muntu ushobora kuzongera guteza umutekano muke aho dutuye kuko abinjira n’abasohoka bose tubandika mu ikaye y’umudugudu ku buryo tuba twizeye ko nta kibazo na kimwe twagira”.
Sendeberi Arvari avuga ko Abanyarwanda bamaze guhumuka bazi ibyiza bibabereye mu kugira umutekano akavuga ko bagiye kurushaho kujya bahanana amakuru ku buryo ibintu byose bizajya bitahurwa mbere y’uko biba.
Yagize ati “twabonye ko inzego zose zidushyigikiye twabonye amaterefoni, abaturage bacu baradushyigikiye , byose tuzabigeraho kandi abashobora kudushuka no kudushukira abaturage tuzajya tubatanga hakiri kare.”
Muri uru ruzindo abakuru b’imidugudu bahawe amaterefoni bakazajya bahamagarana n’abayobozi bose kugeza ku rwego rw’intara ku buntu bemererwa n’ibindi byinshi birimo kuzahabwa inka ku bazaba bagaragaje ubudashyikirwa mu miyoborere.

Mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano w’abinjira n’abasohoka , umuyobozi w’akarere yavuze ko hamaze gushyirwaho ibyambu bitanu hafi y’ikiyaga cya Kivu ndetse polisi ivuga ko amato yongerewe ku buryo nta muntu wakwinjira ava Congo aje guhungabanya umutekano ntamenyekane cyane uwaca mu mazi n’uwamenyekana akaba yafatwa vuba bishoboka.
Uru ruzinduko rwari rwititabiriwe na komiseri mukuru wa Polisi ,Gasana Emmanuel, Guverineri w’intara y’uburengerazuba, Mukandasira Cartas, abakuru ba gisirikare n’aba polisi mu ntara. Nyamasheke ni akarere gahana imbibi n’igihugu cya Congo, gafite imidugudu isaga 500.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|