Nyamasheke: MINALOC yafashije abashinzwe imiturire gukora no gusobanura neza ibishushanyo by’imidugudu
Akarere ka Nyamasheke karashimira Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ku mahugurwa yahaye abafite mu nshingano zabo imiturire muri aka karere ajyanye no gukora ibishushanyo no gufata ibipimo by’imidugudu.
Aya mahugurwa y’iminsi itatu yo gukoresha uburyo bwa GPS (Global Position System) yaberaga mu karere ka Nyamasheke agamije kugaragariza abashinzwe imiturire muri aka karere uko igishushanyo mbonera cy’umudugudu gikorwa ndetse n’uko gishyirwa mu bikorwa.
Abayitabiriye ni abakozi b’akarere bashinzwe imiturire ndetse n’abashinzwe kwandika no gupima ubutaka, hiyongeraho Aba-Agronome b’imirenge yose igize aka karere, ari na bo bashinzwe imiturire mu mirenge yabo.

Batangaza ko yabafashije gusobanukirwa neza ibijyanye no gufata ibipimo by’imidugudu ndetse no kuba bashyiramo ibikorwa remezo kandi ko bashobora no kwisobanurira ibishushanyo by’imidugudu ubwabo batagombye ababerekera.
Agronome w’Umurenge wa Mahembe, Kayitera Arthemon, umwe mu bahuguwe yemeza ko aya mahugurwa yababereye ingirakamaro kuko yatumye basobanukirwa ibijyanye n’ibishushanyo kandi bikaba bizaborohereza akazi.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Bahizi Charles, yashimiye MINALOC kuba yaratekereje gutanga aya mahugurwa kandi avuga ko azagirira akamaro aka karere, by’umwihariko muri gahunda yo kunoza ibijyanye n’ibishushanyo by’imidugudu.
Kuradusenge Jean Marie Vianney ushinzwe gukora amakarita mu Ishami ry’Imiturire ryo muri MINALOC yasabye abahawe aya mahugurwa kuyaha agaciro kandi ibyo bayigiyemo bakazabikoresha kuko azabafasha mu kazi kabo ka buri munsi ko gutuza neza abaturage, kuko mu kwifashisha ibikoresho by’ikoranabuhanga bahawe bazabasha gusobanukirwa ahagomba guturwa n’ahatagomba guturwa.

Itsinda ryo muri MINALOC rishinzwe imiturire mu cyaro, muri gahunda yaryo yo gufasha Abanyarwanda gutura ku midugudu mu buryo bwiza kandi burambye, ritanga amahugurwa ku bakozi b’uturere n’ab’imirenge ku gutegura ndetse no gushyira mu bikorwa neza ibishushanyo mbonera by’imidugudu.
Iri tsinda kandi rifasha mu kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa mu igenamigambi mu gupima no gushyira mu bikorwa ibishushanyo mbonera (GPS receiver na GIS Software).
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|