Nyamasheke: Meya Kamali Aimé Fabien amaze kwegura
Yanditswe na
Sylidio Sebuharara
Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yateranye kuri uyu wa gatatu tariki 04 Nzeri 2019 saa saba n’igice z’amanywa yakuyeho icyizere uwari Umuyobozi w’Akarere, Kamali Aimé Fabien, kubera kutuzuza inshingano, kudahuza inzego, hamwe no kutihutisha imyanzuro ifatwa n’inama njyanama.

Kamali Aimé Fabien wayoboraga Akarere ka Nyamasheke amaze gukurwaho icyizere na Njyanama y’ako karere
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke, Dr Ndabamenye Télésphore, yatangarije Kigali Today ko Kamali atabashije kurwanya ubukene no kwihutisha iterambere ry’abaturage ba Nyamasheke, bituma akarere kaza mu myanya ya mbere mu turere dukennye ndetse iterambere ry’umuturage ntiryihute.
Mu gihe Kamali wari umuyobozi w’ akarere akuweho icyizere, uwari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n iterambere ni we ugiye kuba ayobora akarere.
Ohereza igitekerezo
|
uyu yari umuntu mubi cyane intagondwa
YARI YARIGARURIYE ABA GITIFU B’ABAGORE BAYOBORA IMIRENGE AHO YARI AMAZE KUBYRANA NA KUBWUMUREMYI/RUHARAMBUGA NDETSE NA NABAGIZE ATWITE INDA YE!