Nyamasheke: Kwitsinda no kwatura ngo ni byo bizatuma “Ndi Umunyarwanda” igera ku ntego

Abaturage b’umurenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke baratangaza ko kwitsinda mu mutima ndetse no kwatura bakavugisha ukuri ari byo bizatuma gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ibasha kugera ku ntego yayo yo kubaka Ubunyarwanda nyabwo n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Ibi byatangajwe n’aba baturage ubwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25/11/2013 bari mu biganiro bitangiza Icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge gifite insanganyamatsiko ya gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Nyuma y’ibiganiro bitandukanye aba baturage bagiriye mu matsinda bagaragaje ko gutsindwa kw’imitima no kwatura ku bafite ipfunzwe batewe n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo bishobora kuba inzira ikomeye yo kugira ngo gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” igere ku ntego yayo yo kubaka ubwiyunge nyabwo mu Banyarwanda bose biyumvamo Ubunyarwanda aho kwibona mu ndorerwamo y’amoko.

Umwe mu baturage b'umurenge wa Kanjongo agaragaza ko Gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" ari inzira igeza Abanyarwanda ku bwiyunge.
Umwe mu baturage b’umurenge wa Kanjongo agaragaza ko Gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" ari inzira igeza Abanyarwanda ku bwiyunge.

Abaturage b’umurenge wa Kanjongo bagaragaza ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ari inzira yo gufasha Abanyarwanda kugera ku bwiyunge burambye ariko ngo kugira ngo bigerweho bigasaba ko yatozwa Abanyarwanda bose kuva ku basaza kugeza ku bana bato.

Muri ibi ibi biganiro, abakora abandi bakabigana bo mu murenge wa Kanjongo banaganiriye hamwe uburyo gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yamanuka ikagezwa ku rwego rw’umudugudu kandi buri muturage wese akabasha kuyibonamo kuko ari yo yubaka Ubunyarwanda nyabwo.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka