Nyamasheke: Kwimakaza ubunyarwanda ngo ni inkingi irwanya ivangura no gutonesha
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, aratangaza ko kubaka Ubunyarwanda nyabwo ari inkingi ikomeye irwanya gutonesha n’ivangura kandi bukaba buvura ibikomere by’Abanyarwanda.
Ibi Habyarimana yabivugiye muri Kaminuza ya Kibogora iri mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa Mbere tariki ya 9/12/2013, ubwo yari mu biganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” byahuje abarimu n’abanyeshuri b’iyi Kaminuza.
Habyarimana yagaragaje ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” igamije kubaka Abanyarwanda biyumvamo isano ibahuje nk’Abanyarwanda kuruta kwishingikiriza ku kindi icyo ari cyo cyose.

Ashingiye ku mateka yaranze u Rwanda arimo ameza n’amabi nk’ivangura ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yagaragaje ko kubaka Ubunyarwanda nyabwo ari yo nkingi ikomeye yo kurwanya ivangura no gutonesha, bityo Abanyarwanda bakabaho mu bwiyunge bwuzuye, bagana ku iterambere kandi abenegihugu bose bagasangira amahirwe y’Igihugu nta wuhejwe.
Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Kibogora, Dr Dariya Mukamusoni yashimiye gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” maze agaragaza ko ari inzira nziza yo kubohora abagifite ipfunwe batewe n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ndetse n’abari bafite ibikomere.
Dr Mukamusoni avuga ko kwigisha iyi gahunda abanyeshuri ba Kaminuza bituma biyumvamo ubunyarwanda kuruta kwiyumvamo ikindi cyose kandi ngo uwo ukaba ari umusingi mwiza mu kubaka u Rwanda ruzima rw’ahazaza.

Jean Réné Uwitonze, umwe mu banyeshuri ba Kaminuza ya Kibogora na we yavuze ko nubwo bakiri bato mu myaka ariko ko bazi neza uburyo ivangura ryabibwe mu Rwanda ku buryo ngo gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ifasha Abanyarwanda kwiyubaka no kwiyunga nyabyo, ku buryo umuntu yiyumvamo ubunyarwanda kuruta ikindi cyose yakwishingikirizaho.
Muri rusange, ibi biganiro byaranzwe no gusobanuza ku banyeshuri ba kaminuza ya Kibogora ndetse abandi bakagenda batanga ubuhamya bw’amateka mabi yabakomerekeje akanabatera ipfunwe ariko bakagaragaza ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ari yo gahunda ikwiriye yunga Abanyarwanda nyabyo.

Muri ibi biganiro, abarimu n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Kibogora, bahise bashyiraho “Club Ndi Umunyarwanda” igamije kwimakaza ubunyarwanda mu muryango wa Kaminuza ya Kibogora ndetse n’impande ziyikikije.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|