Nyamasheke: Kutumvikana hagati y’abaturage n’uruganda rwa Gisakura byahagurukije intara

Nyuma y’igihe kirekire abaturage bari mu bibazo n’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura bishingiye ku butaka bombi batumvikanaho, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Mukandasira Cartas yamanutse gushaka umuti urambye, agasaba abaturage kwihangana kuko mu gihe gito ukuri kuzaba kwamenyekanye.

Ibi yabivuze nyuma y’inama yamuhuje n’impande zombi ndetse n’abayobozi batandukanye bafite aho bahurira n’iki kibazo, ku wa gatatu tariki ya 22 Mata 2015, ku cyicaro cy’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura.

Mukandasira yavuze ko mu kwezi kwa Nyakanga 2015 hazaba habonetse igisubizo ndakuka kuri iki kibazo nyuma y’uko hashizweho itsinda ry’abahanga rigiye kongera gupima ubutaka nyakuri buri mu masezerano uruganda rwagiranye na Leta bagura ubutaka, hanyuma hamenyekane ubutaka bwa Leta, ubw’abaturage ndetse n’ubw’uruganda.

Guverineri Mukandasira ngo ari kuvuguta umuti wa nyuma uzakemura ikibazo burundu.
Guverineri Mukandasira ngo ari kuvuguta umuti wa nyuma uzakemura ikibazo burundu.

Agira ati “Mu bucukumbuzi twakoze twasanze uruganda rwa Gisakura rufite imibare itandukanye y’ubuso bavuga ko ari ubwabo. Iyo bafite mu masezerano basinyanye na Leta itandukanye n’iyo mu gishushanyo kiri muri RDB (ikigo cy’igihugu cy’iterambere), ndetse n’iyo bafite mu byangombwa iratandukanye, biragoye rero kumenya nyakuri niba ari abaturage barengereye uruganda cyangwa rwarabarengereye nk’uko wasanga baranarengereye leta”.

Guverineri Mukandasira, yasabye abaturage kwihangana mu mezi make asigaye bakabona igisubizo kidashidikanywaho.

Agira ati “Twasabye ko bapima ubutaka vuba, gusa abahanga batubwira ko mu gihe cy’imvura ibyuma biba bidakora twabishyize mu gihe cy’izuba, tukazamenya neza nta kwibeshya nyir’ubutaka, niba ari leta yatwaye ubutaka bw’abaturage ikabishyura, niba ari uruganda rukabishyura cyangwa niba ari abaturage bagasubiza ubutaka butari ubwabo”.

Hashyizweho itsinda ry'abahanga bazerekana ukuri ndakuka.
Hashyizweho itsinda ry’abahanga bazerekana ukuri ndakuka.

Ibibazo biri mu baturage n’uruganda rwa Gisakura byatangiye ubwo uru ruganda rwavugaga ko abaturage batuye mu butaka bwarwo cyangwa ko bafite amashyamba y’uruganda mu gihe abaturage batemeraga ko batwaye ubutaka bw’abandi, bakavuga ko ubutaka ari ubwabo ndetse banabufitiye ibyangombwa by’ubutaka bya burundu.

Iki kibazo cyagiye gihagurutsa abayobozi batandukanye ariko ntigikemuke ndetse hakaba hari n’abaturage bari barageze mu nkinko ndetse bamwe baranazitsinda.

Guverineri yizeza abaturage ko uyu ari umuti wa nyuma avuguse mu gukemura iki kibazo kimaze imyaka irenga 10.

Izindi nkuru zabanjirije iyi wasoma:

Nyamasheke: Ikibazo cy’ubutaka cyari hagati y’abaturage n’uruganda rwa Gisakura cyabonewe igisubizo

Nyamasheke: Abaturage banze imyanzuro yagombaga kurangiza ikibazo bafitanye n’uruganda rwa Gisakura

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo   ( 2 )

murakoze kutugira inama
kuko ni ingenzi

ariko ukoze akazi kawe neza waba yanditse ku itariki ya: 23-04-2015  →  Musubize

murakoze kutugira inama
kuko ni ingenzi

ariko ukoze akazi kawe neza waba yanditse ku itariki ya: 23-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka