Nyamasheke: Kurya inyama ntibyemewe mu gihe abandi bari mu bikorwa byo kwibuka

Mu karere ka Nyamasheke basanga bidakwiye ko mu gihe abandi bari kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi abaturage bakwigira kubaga inka zabo cyangwa andi matungo bagasanga byaba ari amakosa, kandi ko byaba bihabanye n’umuco nyarwanda.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge itandukanye bavuga ko iki ari icyemezo cyafashwe mu nama y’umutekano yabereye ku karere ka Nyamasheke mu kwezi kwa Werurwe 2014, ko itariki ya 07 Mata n’itariki ya 13 Mata nta bikorwa byo kubaga amatungo no kuyotsa bikwiye kugaragara aho ari ho hose mu karere, muguha agaciro Abatutsi bazize Jenoside mu Rwanda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karengera avuga ko bafite amabwiriza ko ku itariki ibanziriza icyunamo n’itariki isoza, abaturage badakwiye kurya inyama ko n’uwafatwa yashakirwa ibihano.

Agira ati “ntibikwiye ko mu gihe turi kwibuka ku munsi ubanza n’usoza ,hari abakotsa amatungo cyangwa bakayabaga bakayarya, binyuranye n’umuco uranga abanyarwanda mu gihe bapfushije, uwaramuka afashwe yasabirwa ibihano”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu murenge wa Bushekeri yemeza aya makuru akavuga ko uretse ko ari amabwiriza yatanzwe n’akarere ariko ko bidakwiye n’ubundi ko abaturage bakwica umuco nyarwanda bakarya inyama mu bihe nk’ibi bikomeye abantu baba bibuka inzirakarengane zazize Jenoside.

Agira ati “abantu bakwiye kugira imyumvire imwe, bakubaha umuco wabo, gusa twasabye ko byaba mu gihe cyo gutangira no gusoza”.

Imirenge yose ntabwo ihuje amabwiriza

Abaturage batuye mu murenge wa Bushekeri mu kagari ka Buvungira, bavuga ko bahawe amabwiriza yo kutarya inyama icyumweru cyose kubera igihe barimo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Umugabo waganiriye na Kigali Today afite akabari muri kagari ka Buvungira avuga ko batemerwe kotsa inyama icyumweru cyose nk’uko babihawemo amabwiriza n’abayobozi babo, akavuga ko babyibutswa buri munsi iyo ibiganiro bigiye gutangira mu midugudu yabo.

Agira ati “ntabwo twemerewe kotsa inyama muri iki cyumweru, hari abasirikare baje kudusaba ko twabokereza inyama kuri uyu wa kabiri tubabwira ko bidashoboka ko bitemewe n’ubuyobozi, ariko nyuma y’icyunamo nta kibazo tuzaba dufite”.

Mu murenge wa Ruharambuga bo bavuga ko bafite amabwiriza yo kutarya inyama mu gihe cyo gutangira no gusoza icyunamo gusa.
Uyu mugore afite akabari avuga ko icyo babujijwe ari ukotsa inyama mu minsi itangira no mu minsi isoza ariko ko ikindi gihe byemewe nyuma y’ibikorwa biba biteganyijwe mu gihe cy’icyunamo.

Umuturage wo mu murenge wa Karengera avuga ko iwabo bafite amabwiriza yo kutabaga no kutotsa inyama icyumweru cyose cyo kwibuka, gusa hari n’abandi baturage bavuga ko bo bafite amabwiriza yo kubaga no kotsa mu yindi minsi uretse umunsi wo gutangira no gusoza.

Umuyobozi w’akarere arabigorora

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste avuga ko nta muturage ubujijwe kurya inyama cyangwa kotsa mu gihe cyo kwibuka, keretse umuturage wabiterwa no kubaha umuco ku bwende bwe.

Gusa umuyobozi w’akarere avuga ko basabye mu nama y’umutekano ko bidakwiye ko umuntu yabaga itungo cyangwa akotsa mu gihe abandi bari mu bikorwa byo kwibuka, akavuga ko nyuma y’ibikorwa biba bitandukanye biba byateguwe mu cyunamo nta cyabuza umuturage kurya inyama mu gihe abishaka.

Yagize ati “izi nama tujya kuzitanga twahereye ku rugero twigeze kubona muri 2010 aho abandi bari bateranye bari kwibuka hari umuturage hirya wari uri kubaga inka ye, tubona ko bidakwiye, dusaba ko ibikorwa nk’ibyo bitakorwa gutyo”.

Mu muco nyarwanda birabujijwe kurya inyama mu gihe wapfushije cyangwa mu gihe ukiri mu cyunamo, bifatwa cy’icyintu kitari cyiza kandi kidakwiye ku Banyarwanda.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka