Nyamasheke: Iyo urubyiruko rusinziriye abasigaye bahekenya amenyo –V/M Bahizi

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Bahizi Charles arasaba urubyiruko kudasinzira kuko ari bo mbaraga z’igihugu, kuko baramutse basinziriye igihugu cyahomba bigatuma n’abasigaye babura icyerekezo.

Ibi yabivuze tariki ya 7/1/2015, Mu muhango wo gusoza icyiciro cya mbere cy’urugerero ry’urubyiruko rw’Umurenge wa Kanjongo, mu Karere ka Nyamasheke rushoje amashuri yisumbuye.

Bahizi yabwiye izi ntore ko ari bo igihugu cy’u Rwanda gitezeho ibyiza by’ejo hazaza ko igihe baba basinziriye ntibagikunde kandi ngo bagikorere cyaba ari igihombo gikomeye kuri bo ubwabo no ku gihugu muri rusange.

Bahizi (hagati) yasabye intore kutazasinzira ahubwo azisaba gukangura n'abasinziriye.
Bahizi (hagati) yasabye intore kutazasinzira ahubwo azisaba gukangura n’abasinziriye.

Yibukije urubyiruko ko rukwiye gushingira ku muco wo gukunda igihugu, bakubaha buri wese, bagafatanya mu bikorwa by’ubwitange bagamije guteza imbere no kubaka ibikorwa biteza imbere igihugu.

Yagize ati “ntimuzigere musinzira ahubwo mukangure n’abasinziriye murote kugira igihugu giteye imbere mwishimira kandi mukunda, mukunde igihugu cyanyu mubikorane ubuhanga mwihatira gukora, mugira isuku ku mutima no ku mubiri”.

Intore zasoje itorero zo mu Murenge wa Kanjongo zemeza ko zabonye ubumenyi buhagije buzazifasha kuba umurongo nyawo w’abandi bagenderaho mu iterambere ry’igihugu.

Niyorukundo Cyriaque avuga ko bagiye gukangurira abandi baturage kwibumbira mu makoperative, bakora ibikorwa by’urukundo nko kubakira abakene no kubigisha kubaka uturima tw’igikoni, kandi babigisha kurushaho kuba umwe nk’abanyarwanda.

Agira ati “dufite byinshi twakuye mu itorero bizadufasha kwiteza imbere no kwivana mu bukene twibumbira mu makoperative, dukora ibikorwa bituvana mu bukene ariko twubakira ku kwirinda amacakubiri aho yava hose”.

Izi ntore zihamya ko zungutse byinshi bizazifasha kuba umurongo abandi bagenderaho mu iterambere ry'igihugu.
Izi ntore zihamya ko zungutse byinshi bizazifasha kuba umurongo abandi bagenderaho mu iterambere ry’igihugu.

Abasore n’inkumi basaga 260 basoje iminsi itatu y’itorero bigishijwe indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, bahabwa amasomo y’uburere mboneragihugu, bigishwa uburyo bashobora kwivana mu bukene bihangira imishinga kandi bakorana n’ibigo by’imari n’ibindi.

Biteganyijwe ko nyuma y’aya masomo, ku itariki ya 13/01/2015, bazatangira kujya ku rugerero aho bazajya bakora ibikorwa bitandukanye by’iterambere, birimo kubakira abatishoboye, gutunganya imihanda, gusibura imirwanyasuri n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka