Nyamasheke: Itorero ryo ku rugerero ryashoje rishimwa

Intore zo ku rugerero zo mu karere ka Nyamasheke zashoje Itorero zishimirwa imyitwarire myiza zagaragaje ndetse n’abariteguye bakaba barakoze ibyasabwaga kugira ngo bigende neza.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 17 Ukuboza 2012, ubwo Itorero ryo ku rugerero ryasozwaga ku mugaragaro mu rwego rw’akarere ka Nyamasheke. Iki gikorwa cyabereye kuri site y’Ishuri rya Institut John Wesley -Kibogora riri mu murenge wa Kanjongo.

Abasore n’inkumi 483 ni bo batorezwaga kuri Site y’Ishuri “Institut John Wesley” rizwi ku izina rya I.J.W-Kibogora ryubatse ahitwa mu Ityazo mu kagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo.

Intore zari nyinshi kuri Site ya IJW-Kibogora.
Intore zari nyinshi kuri Site ya IJW-Kibogora.

Mu minsi igera kuri 17 bamaze mu Itorero, aba basore n’inkumi bagaragaza ko hari byinshi batoreyemo byiganjemo indangagaciro z’Umuco Nyarwanda ndetse no gusobanukirwa amateka nyakuri y’Itorero ry’Igihugu.

Ibi byagaragariye mu mikino itandukanye ishinze imizi mu muco gakondo w’u Rwanda izi Ntore zagaragarije abitabiriye ibirori byo gusoza iri torero ku mugaragaro.

Abafashe ijambo bose muri ibi birori bashimiye Intore zo ku rugerero uko zitwaye n’icyizere zitanga mu kubaka u Rwanda kandi bakazikangurira kuzarangwa n’ibikorwa ubwo zizaba zigeze ku rugerero.

Prof. Janet Stewart (VRAC wa Kaminuza ya Kibogora) yifatanyije n'Intore muri morale.
Prof. Janet Stewart (VRAC wa Kaminuza ya Kibogora) yifatanyije n’Intore muri morale.

Indongozi nkuru mu karere ka Nyamasheke, ari na we muyobozi w’aka karere, Habyarimana Jean Baptiste yashimiye izi Ntore zo ku rugerero imyitwarire zagaragaje mu Itorero zari zimazemo iminsi kandi bikaba bigaragarira ku bipimo by’amanota zabonye mu bikorwa bitandukanye zakoze muri iki cyiciro.

Ibyo bikorwa birimo morale, ubwitange mu bikorwa, … ndetse n’imihigo y’Intore, aho Intore zo muri buri murenge zagaragazaga ibyo zizakora ubwo zizagera ku rugerero.

Indongozi nkuru y’i Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yasabye izi Ntore kuzafatanya n’izindi Ntore zisanzweho kandi azituma guharanira impinduka nziza hirya no hino mu midugudu.

Hari hateguye Kinyarwanda.
Hari hateguye Kinyarwanda.

Umuyobozi w’aka karere, Habyarimana Jean Baptiste asaba izi ntore zigiye ku rugerero gusigasira isura nziza iranga Indongozi za Nyamasheke kandi ibikorwa byabo bikagana imbere.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 2 )

courage nyamasheke, vraiment mwari mucyeye pe!

RURU yanditse ku itariki ya: 18-12-2012  →  Musubize

banyarwanda ntiturangazwe n’ibiduhagurukiye kuko dufite imbaraga, ariko ubyishakiye yanyarukira aha muri google ukandika ijambo murebwayire marie esther, ukamenya aho tugeze.

Gasore yanditse ku itariki ya: 17-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka