Nyamasheke: Inkeragutabara zahagurukiye kurwanya ubushomeri
Abagize umutwe w’Inkeragutabara mu karere ka Nyamasheke barashimirwa uruhare bakomeje kugaragaza mu iterambere ry’ako karere kandi bagashishikarizwa gukomeza gahunda yo kwibumbira mu makoperative kugira ngo barwanye ubushomeri.
Ibi byatangajwe n’umukuru w’Inkeragutabara mu Ntara y’Uburengerazuba, Colonel John Tibesigwa , tariki 25/10/2012, ubwo yahuraga n’inkeragutabara zibumbiye mu mirenge itandatu yo mu karere ka Nyamasheke barebera hamwe uburyo koperative bibumbiyemo zakomeza kuba igisubizo ku iterambere ryabo n’iry’akarere muri rusange.
Muri iyi nama, Inkeraragutabara zagaragaje ibikorwa bitandukanye zagezeho binyuze ku kwibumbira mu makoperative acunga umutekano kimwe n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Umukuru w’Inkeragutabara mu Ntara y’Iburengerazuba, Colonel John Tibesigwa avuga ko Inkeragutabara zo mu karere ka Nyamasheke ziza ku isonga mu bikorwa by’iterambere mu ntara y’Iburengerazuba, bityo akazishishikariza gukomeza kwibumbira mu makoperative kuko ari yo nzira iboneye yo kugera ku iterambere barangamiye.
Koperative y’Inkeragutabara zo mu murenge wa Bushenge yiyemeje gucunga umutekano, none nyuma y’imyaka ibiri bamaze bakora, bakaba bafite amafaranga asaga miliyoni 3 n’ibihumbi 500 kuri konti ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye; nk’uko byatangajwe na Munyekawa Jean Paul ukuriye Inkeragutabara muri uwo murenge.
Munyekawa atangaza ko Koperative abereye umuyobozi ifite abakozi 20, barimo 5 bafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2). Ku bwe akaba avuga ko nk’Inkeragutabara zo muri aka karere zifasha ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke mu guhangana n’ubushomeri batanga akazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza, Gatete Catherine na we yemeza ko Inkeragutabara zo muri aka karere zigira uruhare rugaragara mu iterambere ryako, by’umwihariko ku bijyanye no gucunga umutekano hirya no hino mu midugudu.
Madame Gatete avuga ko koperative z’inkeragutabara zikora akazi k’ingirakamaro kandi zigaca amafaranga make ugereranyije n’ayacibwa n’izindi sosiyete zicunga umutekano. Aha akaba yemeza ko izo nkeragutabara zorohereza abaturage bakabona serivise ku giciro gito ariko kandi na bo bikabateza imbere.
Ntivuguruzwa Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|