Nyamasheke: Imvura ivanze n’umuyaga yasenyeye abaturage batanu
Imvura irimo umuyaga udasanzwe yasenyeye abaturage mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kagano, aho ibisenge by’inzu zabo byagurutse.
Mu masaha ya saa kumi n’imwe zishyira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 25/08/2014 nibwo imvura nkeya yatangiye kujojoba maze umuyaga udasanzwe utangira guhuhera, mu minota mike nibwo induru yavuze ahantu hanyuranye bavuga ko inzu zigurutse hafi y’aho akarere ka Nyamasheke kubatse mu murenge wa Kagano mu kagari ka Ninzi, n’aho umurenge wa Kagano wubatse uwo muyaga wari umaze gusambura amazu y’ubucuruzu agera kuri atatu.

Habyarimana Joseph avuga ko bagiye kubona bakabona imvura itangiye kugwa ivanze n’umuyaga mwinshi mu minota mike babona inzu bari barimo iragurutse bakizwa n’amaguru.
Agira ati “imvura yaje ivanze n’umuyaga mwinshi tugiye kubona tubona ibisenge by’inzu zacu biragurutse dusohoka twiruka tubona n’insiga z’amashanyarazi zacitse ku bw’amahirwe nta muntu byabashije guhitana”.
Habyarimana avuga ko butiki ye yari ifite agaciro gasaga miriyoni imwe n’igice akaba nta kizere afite ko azakomeza gucuruza kuko ibicuruzwa bye byamaze kwangirika, ariko akaba asaba ubuyobozi ko bwamufasha akongera akagerageza amahirwe ye akiteza imbere.
Ibisenge byo muri iki gice byagurutse birenga umuhanda muri metero nka 50 uturutse aho ayo mazu agera kuri atatu yari yubatse.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano, Niyitegeka Jérôme, avuga ko amazu yangijwe yose agera kuri atanu harimo amazu atatu y’ubucuruzi n’andi mazu abiri yo guturamo, akavuga ko abangirijwe n’imvura ivanze n’umuyaga bazimenya niba nta bwishingizi bafite.
Yagize ati “abaturage bacu bagize ibyago, niba hari abatishoboye barimo tuzabafasha ariko kandi niba batabarirwa mu cyiciro cy’abafashwa nta kundi bazimenya niba nta bwishingizi bagiraga”.
Iyi mvura ivanze n’umuyaga ntabwo yangije amazu gusa kuko yagushije n’ibiti by’amashanyarazi biri ku muhanda munini ugana aho akarere ka Nyamasheke kubatse uva aho bita ku Buhinga, byatumye abaturage batari bake barara nta muriro w’amashanyarazi bafite, ndetse bakaba bataramenya igihe bashobora kuzongera kuwubonera.
Jean Claude Umugwaneza
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abaturanyi bababe hafi mugihe ministere yibiza itarahageza ngo itabare, gufashanya tubigire umuco kuko uyu munsi ni we ejo ni wowe