Nyamasheke: Imvura ivanze n’umuyaga yasenyeye abaturage abandi barakomereka
Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki ya 10/02/2015, imvura ivanze n’umuyaga yasenyeye abaturage batuye mu Kagari ka Rwesero, ibisenge by’ inzu zagurutse bikomeretsa byoroheje bamwe muri bo.
Bamwe mu baturage bavuga ko iyi mvura ibasize hanze ku buryo badafite aho bikinga ndetse ikaba yangije bimwe mu bikoresho byabo by’ibanze. Abo baturage bakaba basaba ubufasha bw’aho baba barambika umusaya.

Bamwe muri abo baturage bavuga ko imvura yatangiye ivanze n’umuyaga bakirukira mu nzu zabo bajya kugama noneho mu gihe imvura yari itangiye kugabanuka haza umuyaga mwinshi utangira kugurakana ibisenge by’inzu izindi zisenyuka zose.
Nzasabamungu Modeste, umwe mu baturage basenyewe n’iyo mvura, avuga ko ntaho imusize kuko inzu yari afite zose zasenyutse akaba ntacyo asigariyeho.

Agira ati “Tubonye imvura isenyera abantu benshi ariko njyewe ho inyigirizaho nkana kuko inzu zanjye zose aho nacururizaga n’aho nari ntuye hose hagiye, ndabona byankomeranye rwose”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke by’agateganyo, Bahizi Charles, avuga ko hagiye gukorwa ibishoboka mu bufatanye n’izindi nzego bakareba uko basura abaturage bagize ibyo bibazo byo gusenyerwa ndetse bakabashakira ubufasha bushoboka kugira ngo babone aho bakinga umusaya.

Agira ati “Twamaze kumva ko abaturage bacu bo muri Cyato na Kagano bagize ibyago imvura ikabasenyera bakaba ntaho bafite bikinga, turabasura tubashakire ubufasha bw’ibanze, turebe icyo twakora n’izindi nzego kugira ngo turebe niba hari n’ikindi twabamarira”.
Bahizi avuga ko kugeza ubu nta mubare cyangwa ingano y’ibyangitse iramenyekana, gusa akibutsa abaturage kubaka inzu zikomeye zidashobora gusenyuka uko ziboneye bakomeza ibisenge, kandi badatura mu manegeka.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|